Abatwara abagenzi mu Ntara bagiriwe inama yo kwitondera amategeko y’umuhanda

  • admin
  • 09/11/2016
  • Hashize 7 years
Image

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Commissionner of Police (CP) George Rumanzi yasabye abakora umwuga wo gutwara abagenzi ko iki aricyo gihe cyo guhindura imyitwarire ya bamwe muri bo no gutuma imyumvire y’abavuga ko ari abantu bitwara nabi ihinduka.

Ibi byavugiwe mu mahugurwa y’iminsi ine yateguwe n’ikigo cy’igihugu kigenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) guhera ku italiki 8 Ugushyingo , akaba agenewe abashoferi batwara abagenzi mu ma kompanyi akora uwo mwuga.

Aya mahugurwa yatangiriye i Kigali yahuje bageraga ku 120 bakorera mu mihanda ihuza intara zose n’Umujyi wa Kigali.

Mu kiganiro yabagejejeho, CP Rumanzi yagarutse mu buryo burambuye, ku mpamvu n’imyitwarire bitandukanye bishobora guteza impanuka cyangwa byagira uruhare mu guhungabanya umutekano wo mu muhanda.

Bimwe mu byo yibanzeho harimo kwiyizera kubera igihe kinini umuntu aba amaze atwara imodoka, uburangare, kutubaha ibyapa n’amatara yo ku mihanda, gukoresha telefoni utwaye, ubusinzi, umuvuduko ukabije ujyana no gutanguranwa abagenzi ; aha akaba yagize ati:” Igihe kirahenda ariko ubuzima bwo buhenda kukirusha, nta mpamvu n’imwe yatuma uvuduka bikabije.”

Nyuma yo kubabwira iyo myitwarire , CP Rumanzi yagize ati:” Inyinshi mu mpanuka tubona , ni ibi bizitera kandi kubyirinda birashoboka, ese niba harigeze kubaho abashoferi b’imyitwarire mibi, ntihaboneka n’abashoferi bafite imyiza?”

Yavuze ko kandi, harimo kwegeranywa imyirondoro y’abashoferi b’umwuga, abakoze amakosa atandukanye ajye ashyirwa ku ruhushya rwabo rwo gutwara imodoka, ruzajya ruvanwaho amanota uko nyirarwo akoze amakosa mu muhanda, namara kuba make ku kigero kizagenwa, nyirarwo arwamburwe mu gihe runaka cyangwa burundu bitewe n’uburemere bw’ibyakozwe.

Kuri iri koranabuhanga rizatangira muri Gashyantare umwaka utaha, yavuze ko umupolisi uri ku muhanda mu kazi,azaba afite igikoresho anyuzamo uruhushya rw’umushoferi akorera igenzura cyangwa asanze mu ikosa, kikerekana n’andi yakoze mbere, kikamwereka niba imodoka ifite ubwishingizi, yarakorewe igenzura(controle technique), ifite uruhushya ruyemerera gutwara abagenzi n’ibindi bikenerwa adasubiye ku biro, byose hagamijwe gutanga serivisi nziza kandi yihuse.

Kuri ibi yagize ati:” Tugomba kugerageza guhindura imyumvire n’imyitwarire kugirango umwuga wo gutwara abantu ukorwe n’abanyamwuga, turabasaba rero ubufatanye mu gukorera neza abanyarwanda.”

Mu kurangiza ikiganiro cye, CP Ruranzi yongeye kubasaba ubufatanye mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda, aho yanabasabye kujya batanga amakuru kuri bagenzi babo bakora ibinyuranyije n’amategeko ndetse no ku bapolisi bashobora kubashora mu bikorwa bitemewe nka ruswa ndetse n’abakora ibitari mu nshingano baba boherejwemo mu muhanda; ibi bakazajya babikora bahamagaye, bakoresha ubutumwa bugufi cyangwa ubwa murandasi.

Emmanuel Asaba, ushinzwe ubwikorezi muri RURA we, yavuze ko buri mushoferi muri kompanyi akoramo, agomba kugira icyangombwa cy’umwuga RURA itanga kugira ngo abone amasezerano y’akazi .

Yagize ati:” Turashaka gushyiraho ishyirahamwe ry’abatwara abagenzi by’umwuga , bujuje kandi bakorerwa ibyo abandi bakozi bose bakorerwa , bazaba bafite ibyangombwa biri mu byuma by’ikoranabuhanga kugirango tugire ubugenzuzi ku makosa yabo, ibi nabyo bikazadufasha kubashyira mu byiciro hakurikijwe ayo makosa.”

Yavuze ko iki cyangombwa kizajya kigira agaciro k’imyaka ibiri isubirwamo, kandi uhanwe akazajya acyamburwa mu gihe cy’amezi 6 cyangwa burundu bitewe n’ibyo yakoze, ibi ariko ntibyamubuza gutwara imodoka nto cyangwa iye ku giti cye idatwara abagenzi.

Aya mahugurwa yatangiriye mu Mujyi wa Kigali, ariko azakomereza i Muhanga, Huye, Rusizi, Rubavu, Musanze na Kayonza.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 09/11/2016
  • Hashize 7 years