Abatuye Umurenge wa Kamabuye hafi nu Burundi basabwe kuba ijisho ry’umutekano

  • admin
  • 01/11/2017
  • Hashize 7 years
Image

Abatuye Umurenge wa Kamabuye, mu karere ka Bugesera basabwe kuba ijisho ry’umutekano nk’umusanzu wabo mu gukumira no kurwanya icyawuhungabanya hagamijwe ubufatanye mu kuwubungabunga no kuwusigasira.

Ubu butumwa bwatanzwe ku mpera z’uku kwezi mu nama Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Uwiragiye Pricilla n’Umuyobozi wa Polisi muri aka karere w’agateganyo, Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Ntaburana bagiranye n’abatuye uyu murenge yabereye mu kagari ka Nyakayaga ahari abagera ku 2 000.

Mu kiganiro yagiranye na bo, Uwiragiye yababwiye ko iterambere bamaze kugeraho barikesha kuba igihugu gifite umutekano usesuye; bityo ko bakwiriye kugira uruhare mu gukumira icyawuhungabanya batungira agatoki Polisi abakoze ibyaha n’abafite imigambi yo kubikora kabone niyo baba abavandimwe, inshuti cyangwa abaturanyi babo.

Yagize ati,”Twese turemeranya ko inzego z’umutekano zitabera hose icyarimwe ngo zikumire ibikorwa byose binyuranyije n’amategeko. Ibyo biha buri wese umukoro wo kugira uruhare mu gukumira ikintu cyose cyawuhungabanya. Icyo musabwa ni ukwirinda ibyaha no gutangira ku gihe amakuru atuma inzego zibishinzwe zibikumira.”

Yabasabye kwitabira gahunda za Leta zigamije iterambere, amahoro, ituze n’umutekano byabo bubahiriza ibyo basabwa gukora.

CIP Ntaburana yasobanuriye abo baturage icyo kuba ijisho ry’umutekano bishatse kuvuga; aha akaba yaragize ati,“Mbere na mbere ni ukwirinda ibyaha aho biva bikagera. Ikindi kandi cy’ingenzi ni ukugira uruhare rufatika mu kubikumira. Uruhare rwanyu mu kubirwanya ni ugutangira ku gihe amakuru atuma biburizwamo.”

Yakomoje ku kamaro ko gutangira amakuru ku gihe agira ati,” Bituma inzego zibishinzwe zifatanya gukumira ibyaha; bityo umutekano ugakomeza gusigasirwa no kubungabungwa. Kutayatanga cyangwa gutinda kuyatanga bituma gufata abakoze ibyaha bigorana cyangwa bigatinda.”

CIP Ntaburana yasabye abatuye aka karere muri rusange kwirinda kwishora mu biyobyabwenge; kuri iyi ngingo akaba yarababwiye ko ibiyobyabwenge bikenesha ababyishoramo kubera ko iyo bifashwe birangizwa, ababifatanywe bagafungwa; kandi bagacibwa ihazabu.

Yagize ati,”Abatekereza ko kubinywa bituma umuntu yibagirwa ibibazo asanganywe baribeshya. Kubinywa byongera ibindi bibazo bikomeye kurusha ibyo umuntu asanganywe. Ababinywa bakora ibikorwa bibangamira rubanda birimo gufata ku ngufu n’ihohotera rishingiye ku gitsina. Buri wese akwiriye kuba umufatanyabikorwa mu kurwanya iyinjizwa ryabyo mu gihugu, itundwa, icuruzwa, inyobwa n’ikoreshwa ryabyo atungira agatoki Polisi n’izindi nzego zibishinzwe ababyishoramo.”

Yabasabye gukora neza amarondo, kwirinda amakimbirane, kwihanira, ihohotera ry’uburyo bwose n’ibindi byose binyuranyije n’amategeko.

Yanditswe na Niyomugabo/muhabura.rw

  • admin
  • 01/11/2017
  • Hashize 7 years