Abatuye mu bice bya Goma na Gisenyi bamenyeshejwe ko Ikirunga cya Nyiragongo na Nyamuragira, byagaragaje ibimenyetso bidasanzwe

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 12/10/2022
  • Hashize 2 years
Image
Ibimenyetso byashingiweho, byagaragaye hagati ya tariki 02 n’ 09 Ukwakira 2022 ahagaragaye ibimenyetso binyuranye.

 

Itangazo rya OVG, rivuga ko muri icyo gihe hagaragaye ibimenyetso ku birunga bibiri ari byo Nyamuragira na Nyiragongo.

Rivuga ko muri icyo cyumweru kugeza tariki 08 Ukwakira habaye imitingito itatu yabaye mu bice byo mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’Ikiyaga cya Kivu.

Gitangaza ko tariki 09 Ukwakira 2022 habaye imitingito ibiri irimo uwabaye saa 09:25’ n’uwabaye saa 20:10’ yari ku gipimo kiri hagati ya 3,4 na 3,8.

Iki kigo kivuga ko iyi mitingito yatewe n’imyivumbagatanyo y’ibikoma biba biri muri biriya Birunga, biba bishaka gusohoka, gitangaza kandi ko muri kariya gace hari umwuka wo guhumeka utameze neza.

 

OVG ivuga ko ibi Birunga bibiri biri muri bicye bigikomeje gukora ku Isi, itangaza ko izakomeza gucungira hafi iby’ibi birunga, ikamenyesha amakuru yabyo.

Ikirunga cya Nyiragongo giheruka kuruka muri Gicurasi umwaka ushize wa 2021, aho cyanangije ibikorwa by’abaturage b’i Goma n’abo mu Karere ka Rubavu mu Rwanda.

Imitingito yakurikiye iruka ryacyo, kandi yangije ibikorwa binyuranye by’Abaturarwanda mu Mujyi wa Rubavu ndetse n’ibikorwa remezo nk’imihanda n’amavuriro.

 

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 12/10/2022
  • Hashize 2 years