Abaturage bo mu Karere ka Ngororero barashimira Perezida Kagame 

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 10/07/2024
  • Hashize 6 months
Image

Abaturage bo mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Ngororerobavuga ko kuba barubakiwe ibitaro bya Kageyo babikesha Chairmanw’Umuryango FPR- Inkotanyi Paul Kagame nabo bazamwitura kumutora no gushyigikira abakandida depite ba FPR- Inkotanyi kugira ngo bakomeze gushimangira iterambere bafite.

Ubu ni ubuhamya abaturiye ku Mukore wa Rwabugiri ahabereye igikorwa cyo kwamamaza umukandida w’Umuryango FPR- Inkotanyi Paul Kagame, cyabaye ku ya 9 Nyakanga 2024, bavuga ko biteguye kumutora kubera ko ibyo yabagejejeho ari byinshi. 

Mu bo Imvaho Nshya yaganiriye na bo, bagarutse ku byiza Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yabagejejeho nyuma   y’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo bagaruka no bitaro bubakiwe muri uyu Murenge nyamara mbere barakoraga urugendo rw’amasaha abiri kugira ngo bahabwe ubuvuzi.

Uwitwa Mukasinayobye Vestine yahamije ko kudatora Paul Kagame kuri bo ari ukwirengagiza amateka u Rwanda rwagize n’iterambere bamaze kugeraho by’umwihariko ashingira ku bitaro bya Kageyo bubakiwe byabavunnye amaguru ubu bakaba bivuriza hafi.

Ati:”Mbere nko mu myaka 10 ishize twivurizaga kure kuko twajyaga ahitwa i Ramba mu Murenge wa Kavumu kwivurizayo kandi hari ishyamba. Iyo uvuye hano, kugira ngo ugereyo byadufataga amasaha abiri n’Igice n’amaguru, ubu rero nta kintu twashinja Paul Kagame kuko yatugiriye neza cyane akaba ari yo mpamvu natwe tuzamwitura”.

Yakomeje agira ati: “Ubu nta muntu ukivuga ngo ndajya ahantu kure ngiye kwivuza, kuko ubu dukora urugendo rugufi rukorohereza abarwayi. Si ibyo gusa yadukoreye ariko icyo cyo cyaratunejeje tugomba kuzamutora tukongera iterambere yaduhaye.”

Nzabonimana Jean Bosco utuye mu Murenge wa Kageyo mu Kagari ka Mukore, avuga ko muri byinshi bagejejweho ikintu yishimira kuruta bahawe na Paul Kagame ari ibitaro.

Ati: “Ubu twabonye Ibitaro kandi ntabyo twagiraga. Ibi Bitaro biri mu Kagari ka Mukore, byorohereza abarwayi, abagore batwite n’abandi, mu gihe mbere twageraga kwa muganga uwarwaye yananiwe cyane rimwe na rimwe bikanamuviramo kuzahara no kuremba”.

Nyiranzabarankize Vestine utuye mu Murenge wa Kageyo, Akagari ka Mukore, Umudugudu wa Gaseke avuga ko bishimira ibyiza bagezeho nawe yitsa ku bitaro bya Kageyo n’umuriro w’amashanyarazi bahawe na FPR- Inkotanyi. 

Ati: “Mbere twavaga hano tukajya kwivuriza kure kubera ko n’ivuriro twagiraga, ryakoreraga mu nzu y’Ikigega cyahunikwagamo imyaka itandukanye nta miti ihagije rigira. Nyuma rero tukimara guhabwa ibi bitaro bya Kageyo ubuzima bwabaye bwiza nk’uko ubibona.” 

Aba baturage kandi bahimbye icyivugo cy’Intare Nkuru bahimbiye Kagame bavuga ko mbere bakoraga urugendo rw’amasaha abiri bagiye kwivuza ariko ubu bakaba bafite Ibitaro hafi yabo ibintu bafata nk’ishema bakesha FPR Inkotanyi bigatuma bamwirahira.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 10/07/2024
  • Hashize 6 months