Abaturage benshi bamaze kugaruka mu byabo mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 24/09/2021
  • Hashize 3 years
Image

Abatuye Akarere ka Palma mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, barashimira inzego z’umutekano z’u Rwanda zabakijije ibyihebe byabiciye imiryango ndetse bikabagira impunzi mu gihugu cyabo, ubu iwabo hakaba hari amahoro n’ituze ku buryo abasaga ibihumbi 25 bamaze kugaruka mu byabo.

Muri 2021 ntikuzibagirana mu mateka y’abaturage ba Palma kuko ari bwo ibyihebe byigabije Umujyi wa Palma bikica, bigasahura ndetse bigatwika Umujyi wose ugahinduka umusaka.

Hoteli Amarula ni imwe mu zari zikomeye muri uyu mujyi, ariko ubu yahindutse amatongo ndetse muri Werurwe ibyihebe byayitsinzemo ba mukerarugendo 12 bibaciye imitwe bitegeka abaturage kubataba mu nkengero za hoteli.

Kuva tariki 9 Nyakanga uyu mwaka, ingabo z’u Rwanda na Polisi zatangiye ibikorwa byo kugarura umutekano mu ntara ya Cabo Delgado, ndetse mu gihe kitageze ku byumweru 2 zari zamaze kwirukana ibyihebe mu mujyi wa Palma ku buryo kugeza magingo aya abasaga ibihumbi 25 kuri 38 bari barakuwe mu byabo bamaze gutaha.

Mu mujyi wa Palma urujya n’uruza rwatangiye kugaruka, ibikorwa by’ubushabitsi n’ubucuruzi muri rusange nabyo bitangiye kuzura umutwe.

Ku batuye Palma ngo u Rwanda rwabagaruriye icyizere cy’ubuzima kandi ngo ntako bisa kubona ubufatanye buranga inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iz’igihugu cyabo cya Mozambique.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Col. Ronald Rwivanga avuga ko nyuma ya Palma ibikorwa byo gucyura impunzi n’abakuwe mu byabo n’ibyihebe bizakomeza no mu tundi duce tumaze kugarukamo ituze n’umutekano usesuye.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 24/09/2021
  • Hashize 3 years