Abaturage baturiye igishanga cy’akagera bararira ayo kwarika kubw’ibikorwa bikorerwa muri icyo gishanga
- 23/08/2015
- Hashize 9 years
Ubusanzwe igishanga cy’akagera giherereye igice kinini mu karere ka Bugesera. Muri icyo gishanga hakorerwamo imirimo itandukanye harimo n’imirimo yo gutwika no kubumba amatafari aho usanga bamwe mu baturage babangamiwe n’iyo mirimo cyane kuberako ngo bamwe mubakora iyo mirimo usanga babikora muburyo abaturage batemeranijeho nabo kuko baba batemeranya na banyir’ibyo bikorwa.
Abaturage ntago bishimiye akarengane bahura nako
Bamwe mu baturage baturiye ibyo bikorwa twaganiriye badutangarije ko babangamiwe cyane n’ibyo bikorwa dore ko n’ubuyobozi butajya bwumva ububabare bahura nabwo kuko bagerageje kugeza ibibazo byabo mubuyobozi ariko nta gisubizo bwigeze bubaha.
Bamwe mu baturage batuye impande y’amatanura bahorana impungenge
Abaturage bakora iyi mirimo bo bemeza ko batunzwe n’umurimo wabo
Ubuhamya twahawe n’umwe mubaturage baturiye ayo matanura yadutangarije ko we ntahantu atagejeje ikibazo cye ko yewe na Agronome w’umurenge ari nawe utanga uburenganzira bwo gukora ibikorwa byo kubaka n’ibindi bijyanye nabyo bamugejejeho ibibazo byabo ariko aranga agakomeza gutanga impushya zo gucukura amatafari no kuyatwikira impande y’inyubako zituyemo abantu.
Ubuyobozi nabwo buzi iki kibazo n’ubwo butagishakira umuti
Umuyobozi w’umudugudu wa Karumuna nawe iki kibazo arakizi
Mukiganiro n’umuyobozi w’umudugudu wa Karumuna ho mu kagari ka Kanzenze mu karere ka Bugesera yadutangarije ko we nk’umukuru w’umudugudu ibibazo by’abaturage be agerageza kubikemura ariko nanone ikibazo cy’amatanura we ntakuntu atagerageje kugikemura bikamunanira akabishyikiriza inzego zimukuriye kandi ko nawe kuri ubu ategereje ubufasha nk’uko n’abaturage be bategereje.
By Akayezu Snappy