Abaturage batungiye agatoki ahari ba bihemu Polisi ikora akazi kayo

  • admin
  • 20/10/2015
  • Hashize 9 years
Image

Polisi y’u Rwanda irashimira abaturage uruhare bakomeje kugira mu ikumirwa ry’ibyaha bitandukanye ndetse hanafatwa abakekwaho ibyo byaha. Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Modeste Mbabazi, yashimiye bamwe mu baturage b’Umurenge wa Jabana mu karere ka Gasabo kuba baragize uruhare mu ifatwa rya Ndindiriyimana Patrick w’imyaka 23, uyu musore akaba yarafashwe nyuma y’uko abashinzwe irondo bo mu kagali ka Bweramvura muri uyu murenge bamusanganye ibiro 79 by’urumogi. Ubu afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Jabana mu karere ka Gasabo.

Sup Modeste yavuze ko, igikorwa bariya baturage bakoze ari icyo gushimirwa ndetse anasaba ko iyi mikoranire yakomeza abaturage bakihutira buri gihe kumenyesha Polisi amakuru y’abantu bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye. Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, yasobanuye ko, ubwo ukekwaho iki cyaha yafatwaga, yari kumwe n’abandi bantu batatu, ahagana saa cyenda z’ijoro bakaba bari barimo gupakurura imifuka yuzuyemo urumogi. Baje kubona abanyerondo, bahita biruka ari nabwo uyu Ndindiriyima we yazaga gufatwa, abandi bakaba bagishakishwa. Yanavuze kandi ko uru rumogi rwakuwe mu karere ka Kirehe ndetse ko rwagejejwe mu murenge wa Jabana aho rwagombaga gushyikirizwa umuguzi kugeza ubu utaramenyekana. Iperereza rikaba ririmo gukorwa.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, yasabye abanyarwanda cyane urubyiruko kwirinda kwishora mu biyobyabwenge, aha akaba yarasobanuye ko kwishora muri ubu bucuruzi ari icyaha kandi gihanwa n’amategeko y’u Rwanda. Yatangaje ko ifatwa ry’uyu musore ari ikimenyetso ko ababikora ntaho bacikira Polisi kuko yashyizeho ingamba zikomeye zo kubafata kandi bakanashyikirizwa ubutabera. Yanavuze kandi ko uretse kuba ari icyaha, ko binagira ingaruka ku buzima bw’abantu ndetse kandi ko ibiyobyabwenge ari intandaro z’ibindi byaha birimo : urugomo, ubujura n’ibindi. Yasabye abaturage gukomeza gutangira amakuru ku gihe kugira ngo abakekwaho ibyaha bitandukanye babashe gufatwa. Ndindiriyimana, ukurikiranweho iki cyaha akaba asanzwe akora akazi ko gufasha umushoferi wa tagisi itwara abagenzi abo bakunzwe kwita « komvuwayeri » ku muhanda Kigali na Rwamagana.

Yemera ibyo akurikiranyweho agasaba imbabazi, avuga ko yari yahawe ikiraka ndetse akaba yaragombaga guhabwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 40.

Uyu musore yanavuze kandi ko yari azi neza ko ibyo yari atwaye ari urumogi. Aramutse ahamwe n’icyaha yahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko bikubiye mu ngingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.Src:RNP

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 20/10/2015
  • Hashize 9 years