Abaturage barifuza ko abayobozi bashya bakemura ikibazo cyo kubasiragiza

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 20/08/2024
  • Hashize 4 weeks
Image

Abaturage hirya no hino mu gihugu bifuza ko iyi myaka itanu yo muri iyi manda, abayobozi bo mu nzego z’ibanze bacika ku muco wo gusiragiza abaturage maze bakita ku gukemura bimwe mu bibazo bibabangamiye kuko iyo bidakozwe neza bibagiraho ingaruka mu iterambere.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Kanzenze, Umurenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera, Uwamwezi Marie Rose, tumusanze mu biro ari gukemura ibibazo by’abaturage.

70% by’abo twahasanze bafite ibibazo by’ibyiciro barimo bituma bativuza. Uyu muyobozi aracishamo agasobanurira abaturage kugira ngo amakosa bakoze atazasubira.

Bamwe bataha banyuzwe n’uburyo bakiriwe ndetse na serivisi bahawe.

Gusa hirya no hino mu gihugu hakunze kumvikana bamwe mu baturage binubira serivisi bahabwa n’ubuyobozi mu nzego zitandukanye z’ibanze, ibintu bibagiraho ingaruka mu iterambere bitewe no gusiragizwa ndetse n’inama zimara umunsi zikorwa n’abayobozi ku buryo umuturage atabonerwa umwanya wo kwakirwa uko bikwiye.

Ndetse bimwe muri ibi bibazo hari igihe birangira bikemuwe n’Umukuru w’Igihugu.

Ibi nibyo baheraho basaba ko iyi manda yazakosora, imvugo ikaba ingiro umuturage agashyirwa ku isonga.

Umuyobozi mukuru wungirije mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB Dr. Felicien USENGUMUKIZA, yemeza ko umuturage adakemuriwe ibibazo, bishobora kuba bimwe mu byagira ingaruka zikomeye ku zindi nkingi igihugu cyakubakiraho iterambere cyifuza.

Ubwo yakiraga indahiro z’abagize Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagarutse ku myitwarire idahwitse y’abayobozi mu kazi kabo bashinzwe, anenga inama za hato na hato zitwara umwanya munini kandi atari ngombwa.

Imitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze ni kimwe mu bigira ibipimo biri hasi cyane, nk’uko bikunze kugaragazwa na raporo zitandukanye zaba iza RGB ndetse n’indi miryango itegamiye kuri Leta ikora ubushakashatsi ku ngingo y’imiyoborere muri rusange.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 20/08/2024
  • Hashize 4 weeks