Abaturage baratabaza ubuyobozi ku bw’ubucukuzi bwa zahabu
Abaturage bafite imirima mu kibaya gihuriweho n’Imirenge ya Muhoza na Gacaca mu Karere ka Musanze baratabaza ubuyobozi ku bw’ubucukuzi butemewe bwa zahabu buhakorerwa bukomeje gufata indi ntera. Ni nyuma y’aho hari abantu babarirwa mu bihumbi biraye mu mirima yabo batabyemeranyijweho bakayicukura, bibateza igihombo.
Ku manywa y’ihangu ntacyo bikanga abo bantu bigabije imirima y’abaturage n’ishyamba rya Leta usanga barimo bayicukura bashakisha zahabu.
Bamwe muri ba nyiri iyo mirima babwiye RBA ko ubu bari mu gihombo kuko ntacyo bazasarura.
Bamwe mu bo twashoboye kuvugana na bo bacukura iyo zahabu mu buryo butemewe bavuga ko aho hantu hahoze hacukurwa no mu myaka ishize kandi ko bafite isoko rishyushye bakora bagatahana amafaranga.
Nubwo mu myaka mike ishize hagiye hashyirwaho ingamba zo gukumira abaturage kwishora muri ubwo bucukuzi butemewe ndetse ibyo birombe bigafungwa ariko bugacya basubiyemo, abaturiye ahakorerwa ibyo bikorwa bavuga ko bijyana n’urugomo rukorerwa abahagenda ndetse n’abacukuramo. Basaba Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda, RMB, gutanga uburenganzira ku bahakorera ubucukuzi bwemewe n’amategeko.
Ku ruhande rwa RMB ivuga ko mu cyiciro cy’ibanze cy’ubushakashatsi bwakozwe muri ibyo birombe, bwerekanye ko hari uduce tune turimo amabuye ya zahabu, hakaba hasigaye ibindi byiciro bibiri bya nyuma bijyanye n’ubwo bushakashatsi.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubushakashatsi bw’amabuye y’agaciro mu Kigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda (RMB), Jean Claude Ngaruye, yavuze ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ari bwo biteganyijwe ko ubushakashatsi buzarangira ndetse hanaboneke n’abashoramari.