Abaturage barasabwa gukoresha neza imirongo ya terefoni bashyiriweho – Polisi y’u Rwanda

  • admin
  • 27/07/2017
  • Hashize 7 years
Image

Polisi y’u Rwanda ifite uburyo bunyuranye iganira n’abaturage ndetse ikakira ibibazo n’ibitekerezo byabo. Ni muri urwo rwego yashyizeho umurongo wa telefoni w’112 n’indi mirongo itishyurwa, hagamijwe gufasha abaturage bafite ibibazo birebana n’umutekano n’ibindi bitandukanye kubigeza kuri Polisi y’u Rwanda kugira ngo bikemurwe vuba.

Uretse uyu murongo w’112, hari n’izindi nimero za telefoni zitandukanye nazo zihamagarwa ku buntu.

Izo nimero ni 3512 mu gihe habayeho ihohotera rishingiye ku gitsina n’iryo mu ngo, 116 ku ihohotera rikorerwa abana, 997 yo ihamagarwa ku bibazo bya ruswa, 113 ku mpanuka zo mu muhanda, 111 mu gihe habaye inkongi z’umuriro, 110 ku bibazo byo kurohama mu mazi n’ibindi byo mu mazi, 3511 mu gihe uhohotewe n’umupolisi ndetse na 3029 za Isange one stop centers ku bibazo bijyanye n’ihohotera iryo ariryo ryose.

Iyi mirongo yose ya terefoni ituma habaho ihererekanyamakuru ryihuse hagati ya Polisi n’abaturage ku byerekeranye no gufasha abahuye n’ibibazo byavuzwe hejuru ndetse no gukumira ibyaha hakiri kare.

Guhamagara iyi mirongo ni ubuntu ku muntu uwo ariwe wese ushaka gutanga amakuru yafasha kubungabunga umutekano ndetse no kuba yahabwa ubutabazi bwihuse na Polisi y’u Rwanda.

Abaturage barasabwa rero gukoresha neza imirongo yavuzwe hejuru, bagahamagara gusa mu gihe bafite ibibazo cyangwa ibitekerezo byatuma Polisi hari ibyo yabafasha. Abumva ko guhamagara ari ubuntu bakaba bahamagara mu gihe bitari ngombwa barasabwa kubireka, kuko batuma abawifashisha bafite ibyo ibibazo batabikemurirwa kuko babura umwanya.

Polisi y’u Rwanda irasaba kandi n’abaturage kugana Sitasiyo za Polisi zikorera iwabo ku mirenge ndetse n’inzego z’ibanze, kugira ngo gukemura ibibazo byabo bikorwe ku buryo bwihuse kurushaho.

Ni ingenzi rero ko abaturage bamenya na nimero za telefoni za Sitasiyo za Polisi kuko ziba zimanitse aho zikorera ku mirenge iwabo. Bashobora kandi kwifashisha nimero za Polisi ikorera ku turere twabo kugira ngo bwa bufatanye n’abaturage bukomeze bushinge imizi mu kwicungira umutekano no gukumira ibyaha.

Izo nimero ni: Gasabo 0788311100,Nyarugenge 0 788311166,Kicukiro 0788311177, Rubavu 0788311149, Nyabihu 078 8311103,Ngororero 0788311189, Rutsiro 0788311106,Karongi 078 8311125,Nyamasheke 0788311190, Rusizi 0788311136,Rwamagana 07 88311180,Kayonza 0788311181, Gatsibo 0788311179,Bugesera 07 88311124,Ngoma 0788311158, Nyagatare 0788311146,Kirehe 07 88311188,Kamonyi 0788311183, Huye 0788311127,Muhanga 078831 1129,Ruhango 0788311184, Nyanza 0788311191,Nyamagabe 07 88311131,Gisagara 0788311175, Nyaruguru 0788311172,Gicumbi 0 788311144,Musanze 0788311148, Rurindo 0788311173, Gakenke 0788311174, Burera 0788311186.

Abaturage kandi barasabwa kudatanga amakuru atari ukuri, kuko bidindiza ubundi butabazi buba bwagombye gukorerwa abandi baturage. Hari aho byagaragaye, aho bamwe mu baturage bahamagara Polisi maze yahagera igasanga amakuru yahawe atari ukuri.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 27/07/2017
  • Hashize 7 years