Abaturage bahangayikishijwe n’ikiraro gihuza imirenge ya Gikundamvura na Muganza cyangiritse

  • admin
  • 07/01/2020
  • Hashize 4 years
Image

Abatuye n’abagenda mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi barasaba gukorerwa ikiraro gihuza uyu murenge n’uwa Muganza cyangijwe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye muri iyi minsi, kuko uku kwangirika kwacyo byakomye mu nkokora imihahiranire n’imigenderanire byabo.

Ni ku kiraro gihuza Umurenge wa Gikundamvura n’uwa Muganza aho imvura nyinshi yaguye mu mpera z’umwaka ushize yatumye umugezi wa Rubyiro uhegereye wangiza iki kiraro ndetse n’imirima y’umuceri atanasize n’indi myaka ihinze hafi aho.

Bamwe mu baturage bo muri iyi mirenge yombi bavuga kwangirika kw’iki kiraro birimo kubagiraho ingaruka zo mu buryo butandukanye, bakaba basaba ko cyakorwa mu buryo burambye kugira ngo na bo babashe kwiteza imbere ndetse no gushyikirana n’imiryango yabo nka mbere kitarangirika:

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikundamvura Hategekimana Claver avuga ko ikibazo cy’iki kiraro bakomeje kukiganiraho n’izindi nzego zinyuranye kugira ngo harebwe icyakorwa kugira ngo kibonerwe igisubizo mu gihe kitarambiranye.

Kuva iki kiraro cyakwangirika ndetse n’umuhanda uhuza iyi mirenge ubu ari abageze mu za bukuru n’abandi badashobora kwiyambutsa umugezi wa Rubyiro bari kwiyambaza abasore bahirirwa babambutsa babahetse mu mugongo, aho uhetswe yishyura Frw 200,bitaba ibyo bikamusaba kujya kuzenguruka akanyura ahitwa ku Kibangira mu Murenge wa Bugarama,urugendo rw’ibirometero hagati ya 10 na 15 uvuye aho ikiraro cyangirikiye.

Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 07/01/2020
  • Hashize 4 years