Abatumiza imodoka zishaje mu mahanga bagiye gufatirwa ibyemezo “U Rwanda si ingarani batamo imyanda”

  • admin
  • 06/06/2019
  • Hashize 5 years
Image

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu k’Ibidukikije REMA, Eng. Coletha Ruhamya, avuga ko hakozwe inyigo, ku buryo itegeko ririmo kwigwa nirisohoka u Rwanda ruzahagarika gutumiza lisansi ihumanye ifite uburozi bwitwa ‘lead’. hamwe no gutumiza imodoka zishaje.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Eng. Ruhamya avuga ko mu byerekeranye n’ikibazo cya lisansi imodoka zo mu Rwanda zakoreshaga irimo ubwoko bw’uburozi buhumanya bwita ‘sulphur’ iyo lisansi yo itagitumizwa ngo ize mu gihugu asanga ari intambwe nziza iganisha ku kurengera ibidukikije.

Ati “Kugeza ubu hakozwe inyigo ku buryo itegeko nirimara gusohoka bizafasha gushyira mu bikorwa guhagarika ikoreshwa rya lisansi irimo uburozi bwa ‘lead’, ariko ifite uburozi bwa ‘‘sulphur’’ yo byo byatangiye gushyirwa mu bikorwa kuko inyinshi ikoreshwa nta ‘sulphur’ irimo.

Ku birebana n’ikibazo k’imodoka zishaje usanga zigira uruhare mu ihumana ry’ikirere, Umuyobozi Mukuru wa REMA, avuga ko igihe kimwe u Rwanda ruzarekera aho kuzitumuza bitewe n’igihe yakorewe mu myaka ya kera, cyane ko no mu bihugu bituranye n’u Rwanda byabigezeho.

Ati “Harigwa uburyo u Rwanda rwahagarika gahunda yo gutumiza imodoka zashaje haherewe ku myaka runaka, mu rwego rwo kwirinda ko u Rwanda rwaba ahantu ho kujugunya imyanda abandi banze”.



Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije Mukakibibi Fatina, avuga ko ubufatanye bw’inzego bukenewe mu kugera ku ngamba zo kurwanya ihumana ry’ikirere ndetse n’umwuka abantu bahumeka, asanga igihe kigeze ngo ikoranabuhanga no guteza imbere gahunda yo guhanga udushya bifashe kurwanya ihumana ry’umwuka abantu bahumeka mu buryo burambye.

Ku kibazo k’imodoka zishaje zigira uruhare mu ihumana ry’ikirere, Umuyobozi Mukuru w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ACP Rafiki Mujiji, asanga ikigo gisuzuma ibinyabiziga (Controle technique) cyaratangiye gufasha gupima no kugira inama ba nyir’ibinyabiziga kugira ngo basimbure ibyuma biteza ibibazo by’ihumana ry’ikirere kuko nk’ubu 95% byo (ibinyabiziga) basuzuma basanga bifite ubuziranenge.

Cheif editor /MUHABURA.RW

  • admin
  • 06/06/2019
  • Hashize 5 years