Abatishoboye bo mu Mujyi wa Kigali bagiye gufashwa ku buryo bwihariye
- 22/11/2016
- Hashize 8 years
Abatishoboye bo mu Mujyi wa Kigali nabo batekerjweho na Leta y’u Rwanda kuburyo nabo bazajya bafashwa by’umwihariko kuko imibereho yabo iba igoye cyane kurenza bamwe bo mu cyaro
Minisiteyi y’Ubutegetsi bw’Igihugu isanga ibibazo byugarije abatishoboye mu mujyi wa Kigali bigomba gushakirwa ibisubizo byumvikanyweho n’inzego zitandukanye ku buryo abo bishoboka bakurwa mu bukene ntibakomeze guhora ku rutonde rw’abafashwa.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dr. Mukabaramba Alvera, yavuze ko ibibazo byugarije imibereho y’abatishoboye mu mujyi wa Kigali bigomba kugirwaho imyumvire imwe bigashakirwa ibisubizo.
Mu yahuje abayobozi bafite imibereho myiza y’abaturage mu nshingano mu turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali, kuva mu rwego rw’Akagali tariki ya 21 Ugushyingo 2016, hasuzumwe uko gahunda zo kurengera abatishoboye zikorwa n’uko zibakura mu bukene bukabije
Dr. Mukabaramba yavuze ko imibereho y’abatishoboye mu mujyi wa Kigali itandukanye n’iyabo mu cyaro, bityo uko gahunda zo kubakura mu bukene zikorwa hamwe zigomba kuba zitandukanye n’uko zikorwa ahandi.
Yagarutse ku kibazo cyo gukerererwa kw’inkunga zigenerwa abari mu cyiciro cya mbere cy’abatishoboye, ati “Ni yo mpamvu tugomba kureba uko gahunda za VUP zihagaze muri buri karere, cyane cyane iyo urebye muri ziriya gahunda za VUP hari ibintu bahora baturega ko ibibagenewe bitabageraho ku gihe.”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gasabo ushinzwe imibereho myiza Nyirabahire Languida yavuze ko zimwe mu mbogamizi abatishoboye muri aka karere bafite zirimo kubona ingwate bitewe n’inyungu ku nguzanyo y’amafaranga yo kwikura mu bukene ya VUP yavuye kuri 2% igashyirwa kuri 11%.
Ikibazo cy’isuku mu karere ka Gasabo ku batishoboye kiracyari ingorabahizi aho usanga imiryango myinshi igikoresha ubwiherero bumwe bikabatera indwara zituruka ku mwanda.
Umubare munini w’abaturage muri aka karere wagaragaje akarengane mu gushyirwa mu byiciro by’ubudehe aho abenshi batishoboye bari barashyizwe mu cyiciro cya kane n’icya gatatu.
Mu karere ka Nyarugenge, Ndayisenga Jean Marie Vianney ushinzwe imibereho myiza yavuze ko mu bantu 681 bari bagenewe gufata inkunga ya VUP muri uyu mwaka, 321 ari bo bayifashe abandi bakaba bagitegereje.
Imirenge myinshi mu karere ka Nyarugenge yaranzwe no kunyereza inkunga zari zigenewe kuzamura abatishoboye n’ubwo hari gahunda yashyizwemo imbaraga yo kugenda zigarurwa.
Mu karere ka Kicukiro hagaragajwe ko gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe byaranzwe no kunyuranya n’amakuru nyayo aho ingo 10136 zajuririye ibyiciro zashyizwemo.
Ku cyiciro cy’abasigajwe inyuma n’amateka, uturere two mu mujyi wa Kigali twagaragaje ko gahunda zibagenerwa zibageraho uko ubushobozi buhari. Hitawe ku bizamura imibereho myiza yabo, uburezi ku bana, kwihangira imirimo, kuvanwa mu manegeka, isuku n’ibindi.
Raporo y’izamuka ry’imibereho myiza y’abaturage yo mu 2015 yerekana ko kuva mu myaka 5 ishize abari mu cyiciro cy’ubukene bagabanutse bava kuri 24% bangana na miliyoni ebyiri ubu bakaba bageze kuri 16,3% bangana na milyoni 1,350. Leta iteganya ko mu 2020 nta munyarwanda uzaba akibarirwa mu bukene bukabije.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dr. Mukabaramba Alvera
Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu/MUHABURA.rw