Abatavuga rumwe na Leta y’Uburundi bamaze kugera Arusha mu biganiro ariko Leta y’Uburundi ntirahagera [REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 25/10/2018
  • Hashize 6 years

Abatavuga rumwe na Leta n’amashyirahamwe ategamiye kuri Leta mu gihugu cy’Uburundi bamaze kugera mu mujyi wa Arusha mu biganiro by’Abarundi byatangiye kuri uyu wa Kane tariki 25 ariko intumwa za Leta y’Uburundi ntiziragera.

Ibyo biganiro byari biteganijwe gutangira kuri uyu wa Gatatu tariki 24, biza gusubikwa bishyirwa kuri uyu munsi kuwa Kane,kugira ngo umuhuza w’ibi biganiro abanze yinginge Leta y’Uburundi ngo nayo yitabire ibi biganiro.

Gusa Leta y’Uburundi ivuga ko igikomeje igikorwa cyo kunamira intwari zayo zishwe muri uku kwezi nk’uko umuvugizi wa Leta y’Uburundi yabitangarije RFI.Aba bibukwa barimo Rudoviko Rwagasore yishwe tariki ya 13 Ukwakira mu 1961 na Melchior Ndadaye wishwe tariki 21 Ukwakira mu 1993.

Gusa Leta iravuga ko ibyo yasabye kugirango yitabire ibyo biganiro bitubahirijwe birimo kubanza guhabwa urutonde rw’abazitabira ibyo biganiro.

Nk’uko radio mpuzamahanga y’Abafaransa RFI ikomeza ibitangaza ngo Umuhuza muri ibi biganiro Benjamin Mkappa ngo ntabwo yigeze atumira muri ibi biganiro abantu bose bashakishwa n’ubutabera bw’iki gihugu barimo umuyobozi w’ihuriro CNARED Jean Minani.





Agato Rwasa (Iburyo)uyobora Amizero y’Abarundi





Biteganyijwe ko abatavuga rumwe na Leta bari buhagararirwe n’umunyamabanga mukuru Anicet Niyonkuru.

Uku niko kugerageza kwanyuma guhuza Abarundi kwa karere kubaye, mu gihe Leta ndetse n’ishyaka riri ku butegetsi CNDD FDD byinangiye.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 25/10/2018
  • Hashize 6 years