Abasore 50 Babonywe Bapfuye

  • admin
  • 10/08/2017
  • Hashize 7 years

Ishyirahamwe riharanira abimukira ryatangaje kur’uyu wa gatatu ko abantu basanzwe bakora ubucuruzi bwa mbukiranya inyanja bambutsa abantu bitubahirije amategeko , bataye mu mazi abana b’abasore bashyika kuri mirongo itanu, baturuka mu bihugu bya Etiyopiya na Somaliya.

Abakozi b’Ishyirahamwe ryitaho abimukira batangaje ko babonye imva z’abo basore, mu gihe bari mu bikorwa byo kugenzura inyanja, mu ntara ya Shabwa, iri m’uburengera bwa Yemeni. Abarokotse mur’abo basore, ari nabo bahambye bagenzi babo, bavuga ko bashyika kw’ijana na makumyabiri.

Abo barokotse bavuga ko abari babatwaye biketse ko bafashwe n’abategetsi, bahita bategeka abo batwaye bose kuva mur’ubwo bwato.

Abakozi b’Ishyirahamwe ryitaho abimukira bavuga ko abashyika kuri mirongo itanu bapfiriye mu mazi. Bamenyesha kandi ko abashoboye gushyika ku nkengero ari ma kumyabiri na babiri, naho abandi batazwi irengero ryabo.

Iryo shyirahamwe rivuga ko abo bana bafite imyaka cumi n’itandatu.

Yanditswe na Richard Ruhumuriza/Muhabura.rw

  • admin
  • 10/08/2017
  • Hashize 7 years