Abasirikari 150 b’u Buholandi basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Uyu munsi ku Cyumweru taliki 28 Ugushyingo 2021, itsinda ry’abasirikari 150 baturutse mu Buholandi bari mu Rwanda aho bitabiriye imyitozo ya gisirikare y’ibyumweru bitatu izajya ibera mu kigo cya Gisirikari cya Gabiro, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali basobanurirwa amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, bunamira inzirekarengane zirenga 250 000 ziharuhukiye.
Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda Matthijs Wolters yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yagaragaje ko ibihugu biba bikeneye ingabo zifite ubuyobozi bushyize imbere kurengera abaturage, ari na cyo cyabuze mu gihe cya Jenoside. Yagaragaje ko ibyabaye mu Rwanda ari amasomo akomeye adakwiye kwibagirana.
Amb. Matthijs Wolters yashimiye Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) kuba bwarahaye amahirwe itsinda ryabo rikaza kwitoreza mu Rwanda kubaka ubumenyi bwabo no gukomeza kwitegura.
Umuvugizi wa RDF, Col Ronald Rwivanga yashimye ubufatanye bukomeye buri hagati y’u Buholandi n’u Rwanda mu nzego zitandukanye zirimo izijyanye n’amahugurwa arimo arebana n’amategeko, ajyanye n’ubutabazi no kubungabunga amahoro n’ibindi.
Agaragaza ko iyi myitozo ibera mu Rwanda igaragaza agaciro k’umubano ibihugu byombi bifitanye.
U Rwanda n’u Buholandi bisanzwe bifite umubano ukomeye n’ubufatanye bya gisirakare bukubiye mu masezerano yashyizweho umukono ku wa 14 Kamena 2005.