Abasirikare b’u Rwanda nta ruhare bagize mu gitero cya M23 muri Congo

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 09/11/2021
  • Hashize 3 years
Image

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF), riravuga ko RDF nta ruhare ifite ndetse nta n’inkunga itera umutwe w’abarwanyi wa M23.

Muri iryo tangazo harimo ko byavuzwe ko umutwe w’abarwanyi bari aba M23, ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 7 Ugushyingo 2021, bambutse umupaka baturutse muri Uganda ari na ho bakambitse, bagaba igitero muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ndetse bigarurira uduce twa Tshanzu na Runyoni.

Abo bari abarwanyi ba M23, ntibigeze basaba ubuhungiro mu Rwanda ubwo bahagarikaga kurwana muri RDC mu 2013, ahubwo bari bari muri Uganda, ari na ho icyo gitero cyaturutse.

Itangazo rikomeza rivuga ko habaye hari raporo, igitangazamakuru cyangwa andi makuru agaragaza aho akomoka muri aka karere, avuga ko abarwanyi ba M23 baba baraturutse cyangwa bari ku butaka bw’u Rwanda, yaba ari amakuru y’ibinyoma (Propaganda) agamije kwangiza umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na RDC.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 09/11/2021
  • Hashize 3 years