Abasirikare b’u Rwanda n’aba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakozanyijeho
Abasirikare b’u Rwanda n’aba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakozanyijeho mu giturage cya Murambi muri Teritwari ya Nyiragongo nyuma yuko FADRC ishatse gufasha umucuruzi wari utwaye magendu kwinjira mu Gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Uku gukozanyaho kwabaye ku wa Kabiri tariki 02 Kanama 2022 nyuma yuko abasirikare ba Congo bashatse gufasha uwari utwaye magendu kwambukiranya umupaka mu buryo butemewe kuri borne ya 11.
Radio Okapi dukesha iyi nkuru twanditse nka RADIOTV10, ivuga ko abasirikare bari ku burinzi kuri uyu mupaka bahise barekurekurira umuriro w’amasasu aba ba Congo hahita habaho gukozanyaho.
Uku gukozanyaho hagati y’ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kwamaze iminota micye kuza guhita guhosha.
Ubwo uku gukozanyaho kwabaga, kwateye ikikango mu baturage batuye mu giturage cya Murambi gusa amahirwe ni uko kutamaze igihe.
Umuyobozi w’itsinda ry’ingabo za FARDC ziri muri kariya gace yaje kubasha kuvugana n’uyoboye iza RDF, bituma amasasu ahagarara.
Aha kandi uretse kuba ku ruhande rw’u Rwanda hari uburinzi ariko ngo ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nta basirikare bahagije bahari.
Sosiyete Sivile yo muri Nyiragongo yasabye Guverinoma ya Congo kurushaho gukaza uburinzi bw’imipaka byumwihariko muri aka gace ka Nyiragongo ikahashyira abasirikare bahagije.
Uku gukozanyaho hagati ya RDF na FARDC kubaye nyuma y’ukwezi n’igice habayeho ubushotoranyi bwakozwe n’umusirikare wa FARDC winjiriye ku mupaka uzwi nka Petite Barrière uhuza u Rwanda na DRCongo akarasa abo ahasanze barimo n’abaturage bigatuma inzego z’umutekano z’u Rwanda zimurasha akahasiga ubuzima.
Kubaye kandi mu gihe u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari gushaka kubura umubano wajemo igitotsi cyatewe n’ibirego Ibihugu byombi bishinjanya birimo kuba Congo ivuga ko u Rwanda rwitwikiye M23 rukaba ari rwo ruri guteza umutekano mucye muri DRC mu gihe u Rwanda rwabihakanye.
U Rwanda rwo rwashinjaga DRC ibirego bitandukanye birimo kuruvogera aho igisirikare cy’iki Gihugu cyahiye kirasa ibibombe ku butaka bw’u Rwanda birimo n’ibyakomerekeje bamwe mu Banyarwanda.