Abasirikare b’u Rwanda baza ku mwanya wa mbere mu nzego zose zishinzwe umutekano
- 31/01/2018
- Hashize 7 years
Ubushakashatsi bw’Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere (RGB) bugaragaza ko ingabo z’u Rwanda ziza ku isonga mu cyizere abaturage bafitiye inzego zishinzwe umutekano.Ahanini iki kizere kikaba giterwa n’uko hari ibikorwa byinshi zibakorera bigamije kuzamura iterambere n’imibereho myiza yabo, birimo ubuvuzi, uburezi, community policing ndetse n’ibindi.
Ni ubushakashatsi bugaragaza uburyo abaturage babona ibibakorerwa bwita Citizen Report Card, bukaba bukorerwa mu turere twose tw’Igihugu.
Ingo zigera ku 10,992 mu turere twose uko ari 30, imirenge 329, utugari 574 n’imidugudu 733,Abaturage bagaragaje ko bafitiye icyizere cyane Ingabo z’igihugu ku gipimo kingana na 99.1%, Polisi y’igihugu ku gipimo kingana na 98.1% n’urwego rwa DASSO ku gipimo kingana na 84.7%.
Muri ubu bushakashatsi harebwe umwaka wa 2017, abaturage bagaragaje ibitekerezo byabo ku byerekeranye n’umutekano.
Ubushakashatsi bwa 2016 bwagaragaje ko inzego z’umutekano zari zifitiwe icyizere ku buryo bushimishije aho ingabo z’u Rwanda ku gipimo cya 99%, Polisi y’Igihugu 97.1% na ho DASSO ku kigero cya 86.1%.
Ibitekerezo batanze bijyanye n’icyizere bafitiye inzego z’umutekano, umutekano rusange w’Igihugu, umutekano w’abantu n’ibintu, umutekano wo ku mipaka no mu karere u Rwanda rubarizwamo, bakaba baragaragaje ibyo bashima ndetse n’ibyo banenga.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko muri rusange abaturage bishimiye umutekano ku gipimo kingana na 91.3% naho abanenga bari ku gipimo kingana na 5.9%.
Abaturage bo mu ntara y’Iburasirazuba ni bo bagaragaje ari benshi ko bishimiye serivisi z’umutekano bahabwa ku gipimo kingana na 93.7%.
Abaturage b’umujyi wa Kigali nibo bagaragaje ari bake kurusha abandi ko bishimiye serivisi z’umutekano bahabwa ku gipimo kingana na 86.5%.
Ingabo z’Igihugu zifatanya n’Abaturage
Ibyavuye mu bushakashatsi byagaragaje ko abaturage bishimiye cyane umutekano rusange w’igihugu ku gipimo kingana na 96.4%, umutekano w’abantu ku gipimo kingana na 95.4%, umutekano w’ibintu ku gipimo kingana na 87.4% naho umutekano ku mipaka no mu karere u Rwanda rubarizwamo ku gipimo cya 84.1%.
Abaturage bagaragaje ko mu bibazo bibangamira umudendezo wabo, ubujura ari bwo buza imbere ku gipimo kingana na 78.7%, hagakurikiraho amakimbirane mu miryango ku gipimo cya 55.8%, amakimbirane ashingiye ku butaka ku gipimo cya 49.0%, ibiyobyabwenge ku gipimo kingana na 42.4% no gukubita no gukomeretsa ku gipimo kingana na 41.7%.
Ingabo z’U Rwanda zivura abaturage indwara zitandukanye
Ibibazo bihungabanya umudendezo w’Abanyarwanda ntibirashira, ni yo mpamvu inzego bireba zikwiye gufata ingamba zihutirwa kugira ngo ibyo bibazo bikemuke, abanyarwanda babe mu mudendezo.
Gusa abaturage bavuga ko n’ubwo hari ibihungabanya umudendezo wabo haba hari n’ingamba zikomeye ziba zafashwe n’ubuyobozi kugira ibyo bibazo bikemuke.
Mu byo RGB isaba inzengo zitandukanye mu birebana n’umutekano harimo kurushaho gusobanurira abaturage imikorere y’urwego rwa DASSO, kubungabunga umutekano w’ibintu harwanywa ubujura n’ibiyobyabwenge, gukangurira abaturage kwirinda amakimbirane mu miryango cyane cyane ashingiye ku butaka, gukangurira abaturage, cyane cyane urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge.
Ubushakashatsi bw’Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere (RGB) bugaragaza ko ingabo z’u Rwanda ziza ku isonga mu cyizere abaturage bafitiye inzego zishinzwe umutekano
Ubushakashatsi bw’Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere (RGB) bugaragaza ko ingabo z’u Rwanda ziza ku isonga mu cyizere abaturage bafitiye inzego zishinzwe umutekano
PEREREZIDA PAUL KAGAME UMUYOBOZI W’AFURIKA YUNZE UBUMWE ATAMBUKA IMBERE YABASIRIKARE ABEREYE UMUGABA MUKURU W’IKIRENGA
Yanditswe na Habarurema Djamali