Abasirikare b’Ingabo z’u Rwanda basoje imyitozo yihariye [ REBA AMAFOTO]

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 15/08/2024
  • Hashize 4 months
Image

Abasirikare 100 bo mu Ishami ry’Ingabo z’u Rwanda (RDF) rishinzwe imyitwarire (Military Police) basoje imyitozo yihariye y’ibyumweru bitandatu bakoze ku bufatanye bwa RDF n’Ingabo za Qatar. 

Iyo myitozo ya gisirikare yabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, yibanda ku nzego z’ingenzi zirimo guhangana n’iterabwoba, kurinda abanyacyubahiro (VIPs) ndetse no guhosha imyigaragambyo. 

Iyo gahunda ihuriweho n’Ingabo z’u Rwanda n’iza Qatar ishimangira iterambere ry’umubano ukomeye hagati y’ibihugu byombi, kandi bikanagaragaza ukwiyemeza kw’ibihugu byombi mu kongerera ubushobozi inzego z’umutekano. 

Amahugurwa yatanzwe yongereye abasirikare ba RDF ubumenyi bugezweho bwo guhangana n’ingorane z’umutekano, kurinda abayobozi bakomeye, gukemura ibibazo bishingiye ku iterabwoba, ndetse no guhangana n’imyigaragambyo. 

Ubwo bumenyi bwose babuhawe mu rwego rwo kurushaho guharanira gutanga umusanzu uhamye mu Rwanda no mu bihugu rwoherezamo ingabo na Polisi mu butumwa bw’amahoro. 

Umgaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Mubarakh Muganga, wayohoye ibirori byo gusoza imyitozo, yifatanyije n’abasoje imyitozo kwishimira intambwe nshya bateye bakomoye ku kwiyemeza n’ikinyabupfura byabafashije gukora neza mu gihe cy’amasomo. 

Yubukije abasoje amasomo ko ubuhanga n’ubumenyi bakuye aha hantu buzarushaho kubafasha kuzuza inshingano zabo neza. 

Nanone kandi, yashimiye ubuyobozi bw’Ingabo za Qatar bwasangije Ingabo z’u Rwanda ubumenyi ndetse n’ibufatanye ibihugu byombi bisanzwe bifitanye mu nzego zinyuranye. 

Yagize ati: “Mfashe uyu mwanya ngo nifatanye namwe kwishimira iyi ntambwe nziza, nta gushidikanya ko mugiye gukora neza biruseho mu gihe mwuzuza inshingano mushinzwe.” 

Yakomeje agira ati: “Nanone kandi ndashimira Ingabo za Qatar zadusangije ubuhanga muri RDF ku buryo mu myaka ine ishize tumaze kungukira byinshi muri ubu butwererane, aho abasaga 400 bamaze gutorezwa muri Qatar no mu Rwanda. 

Capt Abdulla Al-Marri, wayoboye ibikorwa by’imyitozo ya gisirikare yahawe ingabo za RDF, yashimiye RDF ikomeje kwimakaza imikoranire myiza hagati ya Qatar n’u Rwanda binyuze mu bikoraa birimo n’amahugurwa. 

Ati: “Aya masomo yakozwe hashingiwe ku bitwererane bw’ibihugu byombi, ubu bumenyi bungutse buzabafasha Abasirikare ba Military Police gukora inshingano zabo neza mu nzego zo kurinda abanyacyubahiro, guhangana n’iterabwoba no guhosha imyigaragambyo.”

Ibirori byo gusoza ayo masomo byanjyabiriwe n’abandi Bajenerali muri RDF, ba Ofisiye Bakuru n’Abato ndetse n’itsinda ryaturutse mu Ngabo za Qatar.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 15/08/2024
  • Hashize 4 months