Abasirikare Bakuru 3 bakuwe ku ipeti rya Brig. Gen bahabwa ‘Major General’
Kuri uyu wa Mbere taliki ya 11 Nyakanga, Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yazamuye mu ntera abasirikare bakuru 3 bari ku ipeti rya Brig. General bahabwa ipeti rya Major General.
Abo ni Brig. Gen. Vincent Nyakarundi, Umuyobozi Mukuru ushizwe Ubutasi bwa Gisirikare, Brig. Gen. Willy Rwagasana ukuriye Ingabo zirinda Umukuru w’Igihugu (Republican Guard), na Brig. Gen.Ruki Karusisi Uyobora Umutwe w’Ingabo Zidasanzwe (Special Forces).
Abandi Basirikare Bakuru bazamuwe mu Ntera ni Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Col Ronald Rwivanga, washyizwe ku ipeti rya Brigadier General.