Abasirikare bakuru 10 n’abandi bato birukanwe burundu mu ngabo z’u Rwanda
- 11/08/2018
- Hashize 6 years
Igisirikare cy’u Rwanda cyasezereye abasirikare bakuru (ofisiye) 10 n’abandi basirikare bato 57 bazira imyitwarire mibi nk’uko byatangajwe kuri uyu wa kane n’umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda.
Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Lt. Col. Innocent Munyengango kuri uyu wa Kane, akaba yatangaje ko buri umwe muri aba basirikare birukanwe yari afite dosiye yihariye ariko bose bahuriye ku kibazo cyo kugira imyitwarire mibi.
Mu kiganiro yahaye The East African, Col Munyengango yavuze ko iyirukanwa ryabo ryakurikije amategeko ya gisirikare ndetse rikemezwa n’inama y’abaminisitiri yari iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuwa Gatatu ushize.
Abasirikare bakuru 10 birukanwe binyuze mu iteka rya perezida mu gihe abandi basirikare bato 57 birukanwe binyuze mu iteka rya minisitiri. Aya mateka yose akaba yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri.
Igisirikare cy’u Rwanda kiravuga ko amwe mu makosa yatumye aba birukanwa harimo; ubusinzi, ibyaha byoroheje no kuba hari ibyaha bahamijwe.
Iteka rya perezida No 22/01 ryo kuwa 21/10/2016 rishyiraho statut idasanzwe y’igisirikare cy’u Rwanda (RDF) rivuga ko igikorwa cyose giteye isoni, kitemewe, kinyuranyije n’amahame ya RDF n’amategeko gishobora gutuma uwagikoze yirukanwa.
Hiyongeraho ko iyo ukoze icyaha gituma urukiko rugakatira kugeza ku mezi 6 nabwo uwagikoze yirukanwa.
Yanditswe na Habarurema Djamali