Abasirikare 302 binjiye mu mutwe udasanzwe w’Ingabo z’u Rwanda

  • Richard Salongo
  • 24/12/2021
  • Hashize 3 years
Image

Kuri uyu wa Kane taliki ya 23 Ukuboza 2021, abasirikare 302 binjira mu mutwe udasanzwe w’Ingabo z’u Rwanda (Special Forces) barangije amezi 11 y’imyitozo y’ibanze ahabwa ingabo zibarizwa mu mutwe udasanzwe mu muri RDF yatangirwaga mu Kigo gitangirwamo amasomo y’ibanze cya gisirikari (BMTC) i Nasho.

Muri abo basirikare bashya basoje amasomo harimo abofisiye bato 18 bafite ipeti rya Lieutenant n’abasirikare bato 284 bose bakaba barimo ab’igitsina gore 12 nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda.

Icyo gikorwa cyabaye uyu munsi gishimangira indi ntambwe yo kugera ku ntego yo guteza imbere ingabo zifite ubumenyi bwihariye bw’buhabwa ingabo zo mu mutwe udasanzwe butangwa n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF).

Itsinda rishya ryatojwe ryerekanye ubuhanga bukomeye mu buryo butandukanye bwo gukora ibikorwa byihariye, kwambuka imigezi n’amazi, inyigisho za gisirikare zo kwiga imiterere y’ahantu, ubwubatsi bw’imirwano, ibikorwa byo mu kirere, kurasa ndetse no gukoresha amaboko mu buhanga bwo kurwana.

Umuhango wo gusoza amasomo kw’aba basirikare bashya binjiye mutwe udasanzwe w’ingabo z’u Rwanda wayobowe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka Lt Gen Mubarakh Muganga waje ahagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Mu butumwa yatanze Lt Gen Muganga yashimye abasirikare basoje amasomo ku bw’intambwe bateye, ukwiyemeza bagaragaje ndetse n’ikinyabupfura cyabaranze. Yanashimye kandi ubuyobozi bw’Ikigo cya Gisirikare cya Nasho ku mbaraga zidasanzwe bashyize mu gutoza abasirikare ku rwego rukenewe mu ngabo za RDF.

Yabasabye gukoresha ubumenyi bwihariye bungukiye muri iyo myitozo barinda ubusugire bw’u Rwanda n’abaturage barwo, ari na ko bahora biteguye, barangwa n’ikinyabupfura cyo ku rwego rwo hhejuru, bimakaza ubunyamwuga n’indangagaciro bya RDFnk’umurage basigiwe n’abababanjirije.

Umusirikare wahize abandi mu gihe cy’amasomo ni Lt Robert Mugabe wavuze ko intsinzi ye mu gihe cyo gukora imyitozo yashingiye ku kudatezuka mu gukorana n’abandi, aboneraho no gushimangira ko ubumenyi yungutse azabukoresha mu kuzuza neza inshingano za gisirikare zose azahabwa muri uyu mwuga.

  • Richard Salongo
  • 24/12/2021
  • Hashize 3 years