Abashakashatsi bo mu Bwongereza bahanze uburyo bwo kuburira abahinzi bo muri Afurika ku ndwara zibasira ibihingwa

  • admin
  • 01/12/2018
  • Hashize 5 years

Abashakashatsi bo mu Bwongereza batangije uburyo bwo kuburira abahinzi bo muri Afurika ngo ibihingwa byabo bitangirika.

Ni uburyo buhuza amakuru ajyanye n’udusimba twibasira imyaka n’amakuru ajyanye n’iteganyagihe ndetse n’uburyo bw’imashini za mudasobwa.

Nuko abahinzi bakohererezwa ubutumwa kuri telefone zigendanwa kugira ngo bafate ingamba zikwiye zijyanye no kurinda ibihingwa byabo.

Byizewe ko ubwo buryo buzongera umusaruro ndetse bukongera n’amikoro y’abahinzi ku kigero cya 20%.

Ubu buryo buzwi ku izina ry’impine rya Prise (Pest Risk Information Service), buri gukoreshwa mu bihugu bya Kenya, Ghana, Zambia, ndetse biteganyijwe ko vuba aha butangira gukoreshwa no mu bindi bice by’isi.

Ni uburyo bwakozwe havugururwa ubundi bwari bwagenze neza bw’umuryango ufasha w’Ubwongereza wa UK Aid, bwari bwarateguwe n’ikigo cy’iterambere mpuzamahanga mu buhinzi n’ubumenyi mu bya siyansi.

Bukoresha icyo bwita “abaganga b’ibihingwa” n’amavuriro mu kugira inama abahinzi igihe imyaka yabo yajemo udusimba tuyangiza cyangwa indwara ziyibasira.

Abahinzi n’abo baganga b’ibihingwa bagira uburyo bw’ikoranabuhanga – cyangwa app mu rurimi rw’Icyongereza – bubafasha gutahura indwara z’ibihingwa ndetse hakavugwa n’imiti ikwiye.

Walter Wafula, umuhinzi w’ibigori w’ahitwa i Bungoma mu burengerazuba bwa Kenya, yabwiye BBC ko ubu buryo bwacyenuye umuryango we.

Yagize ati:”Kubera ko umusaruro wiyongereye, abana banjye basigaye biga ku ishuri riteye imbere kandi n’ubuzima bwo mu rugo bwateye imbere kuko nshoboye guhahira umuryango nkawucyenura mu by’ibanze bicyenewe mu buzima“.

Kugeza ubu, ubu buryo bumaze gufasha abahinzi babarirwa muri miliyoni 18 n’ibihumbi 300 bo mu bihugu 34 byo muri Afurika, Aziya no ku mugabane w’Amerika. Muri rusange, umusaruro w’ubuhinzi ndetse n’amikoro y’ababukoresha ngo byiyongeraho 13%.

JPEG - 54.3 kb
Amakuru yo muri ubu buryo buzwi nka Prise, mu magambo y’impine, azajya anonosorerwa muri za mudasobwa kabuhariwe ziri hano i Oxfordshire mu Bwongereza

Porofeseri Charlotte Watts, umujyanama mukuru mu bya siyansi mu kigo cy’iterambere mpuzamahanga cy’Ubwongereza, ari na cyo gitera inkunga uyu mushinga, yavuze ko hari gutekerezwa ku buryo bushya.

Buzajya bumenyesha abahinzi mbere y’icyumweru cyangwa kirenga ko ibihingwa byabo bishobora kwibasirwa n’indwara.

Yongeyeho ko ibyo byafasha abahinzi kurushaho kubona umusaruro mwiza, “… bivuze ko dushobora kubafasha kwikura mu bucyene”.

Niyomugabo Albert /MUHABURA

  • admin
  • 01/12/2018
  • Hashize 5 years