Abashakashatsi bavuga ko kuryamira mu mpera y’icyumweru ’bitariha igihe utasinziriye bihagije’

  • admin
  • 05/03/2019
  • Hashize 5 years
Image

Ubushakashatsi buvuga ko kuryamira mu mpera y’icyumweru bitariha igihe umuntu aba atarasinziriye bihagije mu cyumweru cyose.

Abashakashatsi bafashe amatsinda abiri y’abantu bafite ubuzima bwiza nuko bagabanya igihe cyabo cyo gusinzira, bagishyira ku masaha atarenze atanu ku ijoro.

Itsinda rimwe ryagabanyirijwe igihe cyo gusinzira mu gihe cyose cy’ubwo bushakashatsi, mu gihe irindi tsinda ryo ryashoboraga kugaruza igihe cyo gusinzira mu mpera y’icyumweru.

Ayo matsinda yombi yaryaga ibiryo byoroheje nijoro, yiyongera ibiro, ndetse agaragaza ibimenyetso byo kwangirika kw’imikorere y’umubiri ugereranyije nuko byari bimeze mu ntangiriro y’ubwo bushakashatsi.

Chris Depner, umwarimu wungirije w’ubushakashatsi ku mikorere y’umubiri kuri Kaminuza ya Colorado Boulder muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika akaba ari na we wayoboye itsinda ry’abo bashakashatsi, yagize ati:

Ku mpera, ntacyo twabonye na kimwe cy’inyungu mu mikorere y’umubiri ku bantu baryamira mu mpera y’icyumweru”.

Impuguke zivuga ko ubu bushakashatsi bwashimangiye inama isanzwe igirwa yo kugira “isuku mu gusinzira”, nko kwirinda kureba ku byuma by’ikoranabuhanga bikwegereye cyane mbere yo kuryama

Ubushakashatsi bwagaragaje ko gusinzira gacye cyane bishobora kongera ibyago byo kugira ibibazo bitandukanye by’ubuzima, birimo nk’umubyibuho ukabije n’indwara ya diyabete yo mu bwoko bwa kabiri.

JPEG - 19.2 kb
Impuguke zivuga ko ubu bushakashatsi bwashimangiye inama isanzwe igirwa yo kugira “isuku mu gusinzira”, nko kwirinda kureba ku byuma by’ikoranabuhanga bikwegereye cyane mbere yo kuryama

Ku ruhande rumwe ibyo biterwa no kongera ubushake bwo gushaka kurya ibyoroheje nijoro ndetse no kugabanuka kw’umusemburo ugenzura ingano y’isukari yo mu maraso, cyangwa ubushobozi bw’umubiri bwo kugenzura isukari yo mu maraso.

Muri ubu bushakashatsi, abashakashatsi bashakaga gutahura ikintu kiba iyo abantu bashyize hamwe icyumweru bamaze bakora akazi kadatuma basinzira bihagije no gushaka kugaruza icyo gihe cyabacitse cyo gusinzira baryamira mu minsi ibiri y’impera y’icyumweru.

Bwatangajwe mu kinyamakuru Current Biology cyandika ku bushakashatsi ku binyabuzima.

Kugira ingengabihe yo kuryama

Bafashe abantu 36, bafite guhera ku myaka 18 kugera kuri 39 y’amavuko, nuko mu gihe cy’ibyumweru bibiri babashyira mu cyumba cy’ubushakashatsi aho ibyo baryaga, urumuri rwabageragaho ndetse no gusinzira kwabo byagenzurwaga.

Nubwo umubare wabo ushobora kugaragara nkaho ari muto, impuguke zivuga ko uyu ari umubare munini w’abakoreweho ubushakashatsi ku gusinzira bwo muri ubu bwoko.

Impuguke zitagize uruhare muri ubu bushakashatsi zavuze ko nubwo ingaruka ku buzima zagaragajwe muri ubu bushakashatsi ari nto, bishoboka ko ibyo bibaye mu gihe cy’amezi n’imyaka ingaruka yaba nini ku buzima.

Izi mpuguke zivuga ko ibyavuye muri ubu bushakashatsi byashimangiye inama ihora igirwa yuko ari ingenzi gusinzira bihagije mu minsi y’icyumweru, ndetse byaba byiza umuntu akagira ingengabihe ihoraho y’igihe cyo kuryama.

Ariko niba bitagushobokera kugira ingengabihe ihoraho yo kuryama no kubyuka, ntibisobanuye ko kuryamira mu mpera y’icyumweru byanze bikunze byakubera bibi.

Malcolm von Schantz, wigisha isomo rijyanye no kujya ibihe kw’ibice bitandukanye mu mikorere y’umubiri (chronobiology) kuri Kaminuza ya Surrey mu Bwongereza, yongeyeho ati:“Nubwo ntekereza ko buri wese ubishoboye akwiye guharanira kugira ingengabihe ihoraho, sintekereza ko dukwiye kubwira abantu badashoboye ibyo ko batagomba kuryamira mu mpera y’icyumweru”.

Niyomugabo Albert /MUHABURA.RW

  • admin
  • 05/03/2019
  • Hashize 5 years