Abashaka guhungabanya u Rwanda bamenye ko bitoroshye nko guteranya imibare – Perezida Kagame
- 26/10/2019
- Hashize 5 years
Perezida Paul Kagame yabwiye abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda bitwaje ko na FPR Inkotanyi ariko yatangiye mu 1990 bitazabahira ngo kuko s’ink’imibare yo guteranya.
Ubwo yasozaga ihuriro ngarukamwaka rya 12 rya Unity Club Intwararumuri muri Kigali Convention Centre,perezida Kagame yavuze ko abifuza guhungabanya umutekano w’u Rwanda bibwira ko bari kwigana uko ingabo za RPA zabigenje mu 1990 bibeshya, ndetse ngo ntabwo ari nk’imibare aho 1 guteranyaho 1 biba 2 buri gihe.
Yagize ati “Iyo urebye abantu bashaka guhungabanya igihugu cyacu, rimwe na rimwe bibwira ko ari uko RPA yatangiye intambara yo kubohoza igihugu mu 1990. Ibyo si byo. Ntibyoroshye nka rimwe guteranyaho rimwe bihwanye na kabiri, si uko bimeze.
Uwavuga ngo arashaka kurwanya u Rwanda kugira ngo we ahe abanyarwanda kubaho ubuzima ashaka, kurusha ubwo bashaka cyangwa ubwo bafite babonye mu buryo busobanutse nk’ubwo bafite, iyo ntambara ntabwo ishobora gutsindwa. Ntibishoboka. Ntabwo byabaho.”
Perezida Kagame yashimangiye ko intambara yo kurwanira ukuri nta muntu ujya ayitsindwa ndetse ashimangira ko abanyarwanda bakwiriye guhuza imbaraga kugira ngo bagere ku bintu byiza.
Yagize ati “Iyo wambuye umuntu rero ikintu icyo aricyo cyose, uburenganzira bwe, arushaho gushaka kuburwanira. Kandi iyo ntambara yo kurwanira ukuri,yo kurwanira uburenganzira, abantu iteka barayitsinda.
Abantu dukwiye kuba dukorera hamwe twumva tuzi icyo dushaka. Ibyo twanyuzemo uko twakubititse, dukwiriye kubivanamo imbaraga, dukwiriye kubivanamo kwanga ikibi tugakora icyiza. Dukwiriye no kugira imbaraga zo guhangana n’ikibi.”
Perezida Kagame yavuze ko bagerageje gukora byinshi bigakunda ndetse ibitarakorwa hari gushakishwa uburyo byashoboka kuko atazahagarika gushaka uburyo bwiza ibintu byakorwamo.
Nyakubahwa perezida Kagame yashimiye byimazeyo abatowe nk’abarinzi b’Igihango bafashije Abanyarwanda kongera kubona urumuri aho yabageneye ishimwe rya miliyoni 10 FRW buri umwe.
Chief editor Muhabura.rw