Abasaga 150 bahitanwe n’umuyaga wiswe Idai mu bihugu byo mu majyepfo y’uburasirazuba bw’Afurika

  • admin
  • 18/03/2019
  • Hashize 5 years

Abantu barenga 150 bapfuye abandi babarirwa mu magana baburirwa irengero kuri iki Cyumweru tariki 17 Werurwe 2019, nyuma y’inkubi y’umuyaga wivanze n’imvura nyinshi wahawe izina rya Idai wibasiye amajyepfo ashyira uburasirazuba bw’umugabane wa Afurika.

Ishyirahamwe mpuzamahanga LONI rigereranya ko abantu barenga miliyoni 1.5 muri Mozambike, Malawi na Zimbabwe bakozweho n’uwo muyaga.

Uwo muyaga wivanze n’imvura nyinshi watangiye mu mujyi wa Beira muri Mozambike kuwa Kane tariki 14 Werurwe 2019, hanyuma uhita wadukira Malawi na Zimbabwe.

Abakuru b’ibihugu muri Mozambike na Zimbabwe bahagaritse ingendo barimo mu mahanga, bahitamo kugaruka guhangana n’ibyangirijwe n’uwo muyaga.

Amashami ya LONI ndetse n’umuryango mpuzamahanga wita ku mbabare Croix rouge barimo gufasha mu bikorwa byo gutabara, batanga ibiribwa, amazi n’imiti hakoreshejwe za kajugujugu.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 18/03/2019
  • Hashize 5 years