Abarwanyi ba FDLR bageze mu Rwanda bahunga ingabo za Congo (FARDC)

  • admin
  • 07/09/2016
  • Hashize 8 years
Image

Kuri uyu wa Gatatu abarwanyi ba FDLR batanu bageze mu Rwanda nyuma yo gushwiragira bahunga ingabo za Congo (FARDC) ziherutse kubagabaho ibitero mu cyumweru gishize.

Aba barwanyi bazanye n’imiryango yabo bose hamwe ni 20, bavuga ko mu bitumye bava mu mashyamba ya Congo ari ibitero ingabo za Congo ziherutse kubagagabaho.

Sgt. Maj. Habamenshi Jean Claude, umwe muri aba barwanyi utahanye n’umugore umwe n’umwana umwe, yabwiye Izubarirashe.rw ati “Nabonaga imiryango yacu yirirwa ishwiragira muri Congo, bamwe mu bo twarwanye hamwe nkabona batavurwa numva ko ari ngombwa gutaha kuko n’ubundi iminsi tumazeyo nta kintu gifatiika twagezeho.”

Uyu murwanyi wabaga mu gace ka Nyanzare muri Rutchuru avuga ko n’ubu asize intambara zikiriyo hagati y’umutwe wa FDLR ndetse n’ingabo za Congo, ngo na bagenzi be batarataha ni uko batarabona uko batoroka ariko ngo babifite muri gahunda.

Habamenshi yagize ati “Na bagenzi bacu batarataha ni uko batinya ko bashobora kwicwa ariko abenshi barambiwe ishyamba, natwe duhunga twahuye n’ingabo za Congo zibanza kudufunga hafi icyumweru cyose, nyuma zidushyikiriza MONUSCO.”

Sgt Maj Habamenshi avuga ko kugeza ubu FDLR itagifite ingufu nk’izo yari ifite mu myaka ya za 2005 na 2008 kuko ngo kuri ubu usanga bamwe mu bayigize barahindutse abaturage ba Congo.

Mugenzi we Nsanzimfura Ambroise ukomoka mu Karere ka Rutsiro avuga ko impamvu yari yaratinze gutaha ari uko abayobozi babo babahozaga ku cyizere cyo gutera u Rwanda kandi ngo bakabizeza ko bazatsinda, gusa ngo nyuma y’ibitero ingabo za Congo zabagabyeho mu cyumweru gishize yafashe umwanzuro wo gutaha.

Yagize ati “Ubundi usanga abayobozi ba FDLR birirwa batubwira ngo tuzatera u Rwanda kandi dutsinde, ariko tukimara kubona ko ingabo za Congo ziduteye twabonye nta ho dusigaye, njye mpitamo gutaha.’’

Kugeza ubu uyu mutwe wa FDLR wacitsemo ibice bibiri, igice kimwe kikaba kigizwe na FDLR ikindi kiba ari CNLD.



Sgt. Maj Habamenhsi Jean Claude yemeza ko FDLR itagifite ingufu kuko yacitsemo ibice

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 07/09/2016
  • Hashize 8 years