Abari bategereje Tuyisenge Jacques muri muri APR bakureyo amaso
- 25/10/2017
- Hashize 7 years
Jacques Tuyisenge Umukinnyi w’umunyarwanda byavugwaga ko azaza muri APR Fc mu kwa mbere, yasinye imyaka ibiri muri Gor Mahia
Mu minsi ishize mu Rwanda byavuzwe ko ikipe ya APR Fc igiye kuzana abakinnyi bane barimo Jacques Tuyisenge na Mugiraneza Jean Baptiste, ndetse biza no gutangarizwa abafana ba APR Fc ubwo bahuraga n’abafana babo.
Kuri uyu mugoroba byaje gutungurana ubwo ikipe ya Gor Mahia yatangazaga ko yamaze kongera amasezerano y’uyu mukinnyi wabafashije kwegukana Shampiona y’uyu mwaka
Jacques Tuyisenge Umukinnyi w’umunyarwanda byavugwaga ko azaza muri APR Fc mu kwa mbere, yasinye imyaka ibiri muri Gor Mahia
Yanditswe na Niyomugabo /muhbura.rw