Abari baraguze amazu y’Incike za Jenocide bagiye kuzisubiza

  • admin
  • 11/03/2016
  • Hashize 8 years
Image

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis yavuze ko abantu bose baguze inzu z’inshike n’abandi barokotse Jenoside batishoboye bagiye kuzamburwa, kuko zidafite nyirazo uzwi ku giti cye.

Ibyo Minisitiri Kaboneka yabivugiye mu Nteko ishinga amategeko, ubwo yari yitabye abadepite bagize Komisiyo y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’Uburenganzira bwa Muntu, ngo abahe ibisobanuro ku bibazo bitandukanye byagaragaye muri raporo ya Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu y’umwaka wa 2014- 2015. Ku bibazo birebana n’amarangiza rubanza adashyirwa mu bikorwa arimo abafite inzu basangiye na bagenzi babo barimo n’abarokotse Jenoside batishoboye, Kaboneka asanga, izo nzu nta muntu ufite uburenganzira bwo kuzita ize, cyangwa ngo abe yazigira ingwate abo bayisangiye batabyumvikanyeho bose, asanga ari yo mpamvu imibare y’abakeneye amacumbi itagabanuka kuko birimo uburiganya.

Minisitiri Kaboneka akomeza agira ati “Vuba aha tugiye kubambura aizo nzu zihabwe abandi bazakeneye, uwayiguze n’uwayigurishije bombi bahombe, kuko iyo bikomeje gukorwa nabi ni hahandi usanga uwayigurishije, yongera akagaruka ku rutonde rw’abarokotse Jenoside batishoboye bakeneye kubakirwa, amabwiriza ahari nuko amazu nkayo ari umutungo wa Leta ugiye kuyandikwaho atari uwo gupfusha ubusa’’. Depite Byabarumwanzi François uyobora Komisiyo y’ubumwe bw’Abanyarwanda uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside, yagarutse ku bibazo by’abaturage batuzwa mu midugudu, bikagorana kwishyura ingurane za nyiri ubutaka.

Minisitiri Kaboneka yasubije ko abatuzwa mu midugudu ko Leta ikora ibishoboka mu kuguranira ubundi butaka uwatanze ahubatswe imidugudu, naho ku bibazo bya bagitifu bakora akazi ko kurangiza imanza nk’abahesha batari ab’umwuga ngo hamaze kwirukanwa batanu. Ati “Kugeza ubu tumaze kwirukana abagera kuri 5 barangije imanza z’abaturage amafaranga bakayishyirira mu mifuka yabo, harimo umwe wo muri Karongi warangije urubanza rw’umupfakazi wa Jenoside yakorewe Abatutsi rufite agaciro k’ibihumbi magana atanu bisaga, gitifu aha uwo mukecuru ibihumbi bitanu gusa abazongera gufatirwa muri ayo makosa tuzajya tubirukana mu kazi’’.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 11/03/2016
  • Hashize 8 years