Abarenga 4000 bagiye guhurira i Kigali mu nama yiga ku iterambere ry’Ubuhinzi

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 02/09/2024
  • Hashize 2 weeks
Image

I Kigali hagiye guteranira Inama y’Ihuriro ry’Ubuhinzi n’Ibiribwa (Africa Food System Forum) yitezwe kuzaganirwamo zimwe mu ngingo zireba uru rwego zirimo kurebera hamwe uburyo bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe kuri uyu mugabane.

Ni inama iteganyijwe gutangira kuri uyu wa Mbere tariki tariki 2 Nzeri kugeza tariki 6 Nzeri 2024, ikaba yitezweho kuzakira abarenga 4200 babarizwa mu nzego zitandukanye zirimo izifite aho zihuriye n’ubuhinzi n’ubworozi, ibigo by’imari ndetse n’imiryango nterankunga ifasha za Leta mu guteza imbere urwego rw’ubuhinzi n’ubworozi.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Musafiri Ildephonse ashimangira ko iyi nama izaba ari umwanya mwiza wo kwiga ku buryo bwateza imbere uru rwego, ariko bikazajyana no gusangiza abayitabiriye bimwe mu byo u Rwanda rwagezeho muri uru rwego.

Imihindagurikire y’ibihe ndetse n’ubushobozi buke bukigaragara mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi ni zimwe mu mbogamizi zigaragazwa nk’izihangayikishije Umugabane wa Afurika mu rugamba rwo kwihaza mu mirire ndetse no kubaka ubudahangarwa bw’uruhererekane rw’ibiribwa (Food System).

Dr. Agnes Kalibata Umuyobozi w’Ihuriro Nyafurika riharanira impinduka mu buhinzi (AGRA), agaragaza ko izo ngingo ziri mu z’ingenzi zizaganirwaho muri iyi nama, by’umwihariko hagamijwe gushaka umuti urambye w’ibyo bibazo.

Dr. Agnes Kalibata kandi ahamya ko n’urubyiruko rukwiye kuba ku ruhembe rw’izo mpinduka zikenewe mu ruhererekane rw’ibiribwa ku Mugabane wa Afurika harebwa ku iterambere ryabyo, bikanajyana ahanini no guhanga udushya n’ikoranabuhanga.

Minisitiri Dr. Musafiri Ildephonse agaragaza ko usibye kuba iyi nama izaba yiga kuri gahunda zo kwihaza mu biribwa ku Mugabane wa Afurika ariko bizaba ari n’umwanya wo kumurikira abaterankungu ndetse n’imiryango mpuzamahanga imwe mu mishinga y’ubuhinzi n’ubworozi yo mu Rwanda.

Usibye abashakashatsi mu buhinzi n’ubworozi ndetse na ba rwiyemezamirimo muri uru rwego, iyi nama izitabirwa na bamwe mu bayobozi bakuru mu nzego za Guverinoma, abavuga rikijyana ndetse n’abahoze ari abakuru

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 02/09/2024
  • Hashize 2 weeks