Abapolisi barasabwa guhora biyungura ubumenyi kugira ngo bajyane n’igihe
- 07/09/2015
- Hashize 9 years
kuri iki cyumweru tariki ya 6 Nzeri, abapolisi 146 bari mu mahugurwa y’umunsi umwe ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru. Aba bapolisi bakaba bakora akazi gatandukanye mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’itumanaho, bakorera mu mashami anyuranye ya Polisi y’u Rwanda no mu turere.
Afungura ku mugaragaro ayo mahugurwa Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yabwiye abo bapolisi ko isi isigaye yihuta cyane muri iki gihe cyane cyane mu iterambere. Yakomeje ababwira ko uko gutera imbere kunajyana n’uko hasigaye hanabaho ibyaha bitandukanye bitari bimenyerewe mbere birimo ibyaha byambukiranye imipaka n’ibyikoranabuhanga, nk’ibyaha by’iterabwoba, icuruzwa ry’abantu, ibiyobyabwenge n’ibindi.
Aba polisi bitabiriye amahugurwa
Yavuze rero ko ari ngombwa ko umupolisi agomba guhora yiga ndetse anihugura kugira ngo abashe gukora akazi ke neza no kudasigara inyuma. umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda akaba yakomeje avuga ko guha ubumenyi n’ubushobozi abapolisi biri mu ntego Polisi y’u Rwanda yashyize imbere.
IP Gasana yasoje asaba abapolisi kubaha akazi bakora kandi bakagakora neza, asoza anabakangurira kujya bakora ubushakashatsi mu rwego rwo kongera ubumenyi n’ubushobozi kugira ngo bamenye aho igihe kigeze bityo biteze imbere n’igihugu cyabo muri rusange.Src RNP
Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw