Abapolisi babiri b’Abanyarwandakazi baguye muri Haiti

  • admin
  • 31/12/2015
  • Hashize 9 years
Image

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abapolisi bayo babiri bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Haiti, MINISTAH, bitabye Imana barashwe n’abantu bataramenyekana.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) bivuga ko aba bapolisikazi babonetse kuwa Gatatu tariki 30 Ukuboza 2015, aho bari bacumbitse. Bivugwa ko aba bapolisikazi bashobora kuba bapfuye mu ijoro ryo kuwa 29 rishyira iryo kuwa 30 Ukuboza mu gace ka Cap Haitien, umujyi wa kabiri muri iki gihugu cya Haiti uherereye mu Majyaruguru. Ubutumwa bwa Loni muri Haiti (MINUSTAH) birimo abapolisi baturutse mu bihugu 45 babarirwa mu 2600.

Sandra Honore uhagarariye Umuryango w’Abibumbye muri Haiti avuga ko babajwe n’uru rupfu rw’aba bapolisikazi ndetse ngo yihanganishije imiryango yabo, ariko ntiyatangaje ibihugu bakomokamo ndetse n’uburyo baba bapfuyemo. Abari mu butumwa bwa LONI bafatanyije na Polisi ya Haiti (PNH) batangiye iperereza ngo hamenyekane abo icyo aba bapolisikazi baba bazize.

Ubutumwa bwa MINUSTAH bwatangijwe mu 2004 nyuma y’ihirikwa ku butegetsi rya Perezida Jean-Bertrand Aristide ryatumye iki gihugu cya mbere gikennye ku mugabane wa Amerika cyibasirwa n’imvururu za politiki. U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite abapolisi bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Haiti.


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 31/12/2015
  • Hashize 9 years