Abanyeshuri bo mu yisumbuye 235 642 barazindukira mu bizamini bya Leta
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi (NESA) yatangaje ko ibizamini bya Leta byo mu mashuri yisumbuye bizatangira ejo ku wa Kabiri tariki ya 23 Nyakanga bikazasozwa ku ya 2 Kanama 2024, aho biteganyijwe ko hazakora abanyeshuri 235 642.
Ibyo bizamini bizatangizwa ku mugaragaro ku Rwunge rw’amashuri rwa Remera Protestant mu Karere ka Kicukiro saa mbiri.
Kuri iyo santere hazakorera abanyeshuri basoza icyiciro rusange ni 223 barimo ab’igitsina gabo 113 n’ab’igitsina gore 110, naho abasoza amashuri yisumbuye ni 112, barimo ab’igitsina gabo 42 n’ab’igitsina gore 70.
Biteganyijwe ko biri buhatangirizwe na Minisitiri w’Uburezi Twagirayezu Gaspard n’abandi bayobozi muri iyo Minisityerio bazabitangiza ku yandi masantere hirya no hino mu Gihugu.
Abo banyeshuri 235 642 biga mu mashuri yisumbuye, abiga Imyuga n’Ubumenyingiro, Amashuri y’ubuganga n’Amashuri Nderabarezi bazakora ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2023-2024.
Biteganyijwe ko mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye hazakora abanyeshuri 143 842 harimo ab’igitsina gabo 63 546 n’ab’igotsina gore 80 298 bazava mu bigo by’amashuri 1 968 bazakorera kuri santere z’ibizamini 681.
Mu mashuri yisumbuye mu mashami (icyiciro cya 2 cy’ayisumbuye), hazakora abanyeshuri 56 537 bagizwe n’ab’igitsina gabo 23, 651 ndetse n’ab’igitsina gore 32 886, baturutse mu bigo by’amashuri 857, ibizamini bakazakorera ibizamini kuri santere 516.
Mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro hazakora abanyeshuri 30 992 bagize n’ab’igitsina gabo 16 842 n’ab’igitsina gotre 14 080 baturutse mu bigo by’amashuri 331, kuri santere z’ibizamini 201.
Mu mashuri Nderabarezi, ibizamini bizakorwa n’abanyeshuri 4 068 barimo ab’igitsina gabo 1 798 n’ab’igitsina gore 2 270 baturuka mu bigo by’amashuri 16.
Mu mashuri yigisha Porogaramu z’ubuganga hateganyijwe gukora abanyeshuri 203, barimo ab’igitsina gabo 114 n’aba’igitsina gore 89 baturuka mu bigo by’amashuri 7.