Abanyeshuri bazahitamo kwiga inderabarezi bashobora kujya bishyurirwa ayari hejuru ya 50% y’amafaranga y’ishuri

  • admin
  • 28/04/2019
  • Hashize 5 years
Image

Minisiteri y’Uburezi MINEDUC iravuga ko abanyeshuri bazajya bahitamo kwiga inderabarezi mu kiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye,bazajya bafashwa kwishyura amafaranga y’ishuri kuburyo ashobora kugera no hejuru ya 50% y’amafaranga y’ishuri bishyura.

Iyi gahunda izatangirana n’abanyeshuri biga mu mwaka wa gatatu w’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye muri uyu mwaka wa 2019, aho abazagira amanota menshi mu bizamini bya Leta bisoza iki cyiciro kandi barahisemo kwiga inderabarezi bazatangira gufashwa kwiga icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri y’incuke,abanza n’ayisumbuye, Dr. Isaac Munyakazi,yabwiye umunyamakuru ko abo bana bazajya mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, Leta izabunganira ku mafaranga y’ishuri ku gipimo avuga ko kitaramenyekana.

Dr.Munyakazi ati “Icyo gihe umwana azaba yiyishyurira ariko ku mafaranga yishyura hari inyongera tugiye gushyiramo izajya imwunganira, ishobora kuba 50% cyangwa hejuru yayo, turacyabishyira mu ngengo y’imari”.

Yungamo ati “Tuzabafasha ku buryo ugereranyije n’ayandi mashuri acumbikira abana, azajya yishyura amafaranga ari hasi cyane”.

Yavuze kandi ko ku banyeshuri bazajya barangiza umwaka wa gatandatu mu masomo y’inderabarezi, bagashaka gukomeza muri kaminuza, ari ho Leta izajya ibarihira,ndetse ikanabagenera amafaranga abatunga (bourse) batazishyura nk’uko abandi bayishyura.

Kugira ngo umunyeshuri yemererwe kujya muri kaminuza kandi, Dr. Munyakazi avuga ko azajya abanza kwigisha imyaka itatu, nyuma akabona kwemererwa kwinjira muri kaminuza no guhabwa ibyo byose.

Ikindi kandi, ngo azajya abanza anagirane amasezerano na Leta ko narangiza kwiga kaminuza azagaruka agakomeza kwigisha.

Ati “Arangije umwaka wa gatandatu, ubwo ni cyo gihe nyine asaba ya buruse tuzamuha atishyura. Kuri icyo cyiciro rero azabanza yigishe.Ni amabwiriza (condition) ntabwo ari ukuvuga ngo ni uko yize inderabarezi, agomba kubanza akagira imyaka nibura itatu akora, imwemerera kuba yasaba kaminuza tugahita tumwemerera ko ayijyamo atishyuye, ariko hakabamo n’amasezerano yandi twagirana na we ko azagaruka agakomeza kuturerera mu gihe cy’indi myaka.”

Akomeza agira ati“Ibyo byose bizagenwa n’amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi tugiye kohereza mu mashuri n’uturere, mu gushyira mu bikorwa uyu mwanzuro twafashe”.

Dr Munyakazi yavuze ko ari uburyo bwo gushishikariza abana batsinda neza ibizamini bisoza icyiciro rusange kwiga amashuri y’inderabarezi, kuko byagaragaye ko batayitabiraga cyane.

Yavuze kandi ko Leta yashyize amasomo y’inderabarezi imbere, nk’ashobora gushingirwaho impinduka igihugu cyifuza mu burezi.

Ati “Uko twafashe amasomo ashingiye ku buvuzi, ni na ko dushaka gufata uburezi. Uburezi ntabwo twifuza ko bujya kwigwamo n’ubonetse wese. Na za kaminuza zibyigisha zigiye gukurikiranwa, yaba ari kaminuza ya Leta cyangwa iyigenga, tumenye ko ugiyemo agomba kuvamo mu by’ukuri ari wa murezi twifuza ugomba kuturerera kandi ufite ubushobozi bukenewe”.

Minisiteri y’Uburezi kandi ivuga ko igiye gutangira kuzenguruka mu mashuri, ishishikariza abana gukunda kwiga amasomo y’inderabarezi.

Kuba amashuri y’inderabarezi agiye kujya yigwamo n’abanyeshuri babonye amanota menshi, hari abagaragaza impungenge ko bashobora kuzanga kuyahitamo, maze ikigo cy’igihugu cy’Uburezi REB kikayabajyanamo ku gahato.

Kuri izi mpungenge, MINEDUC ivuga ko bafite icyizere ko abanyeshuri bazayagana ari benshi.

Gusa n’ubwo ibi ariko bizagenda hari kandi abasanga uku guha amahirwe abanyeshuri bize amasomo y’inderabarezi bakigira ubuntu muri kaminuza, bishobora kuzatuma n’abatekerezaga kwiga ibindi babireka bakajya kwiga aho bigira ubuntu.

MINEDUC ivuga ko ibi nta mpungenge biteye kuko abazajya bemererwa kwinjira muri ayo mashuri, ari abazajya baba bafite amanota menshi kurusha abandi, kandi hakagenderwa ku myanya ihari.

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 28/04/2019
  • Hashize 5 years