Abanyehuri ba kaminuza bahawe mudasobwa zigapfa basabwe kuzigeza kuri REB

  • admin
  • 03/11/2017
  • Hashize 6 years
Image

Kaminuza y’u Rwanda (UR) yamenyesheje abanyeshuri bayigamo bahawe mudasobwa zakozwe n’uruganda Positivo BGH zikaza kugira ibibazo bya tekiniki kuzijyana ku biro by’Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB).

Mu mwaka wa 2015 nibwo uruganda Positivo rwatangiye gukorera mu Rwanda ku cyifuzo cya Leta cyo guteza imbere ikoranabuhanga cyane cyane mu mashuri.

Mu masezerano Leta yagiranye n’urwo ruganda, ni uko yagombaga kujya irugururira mudasobwa ibihumbi 150 ku mwaka zo kujyana mu mashuri abanza n’ayisumbuye ngo hatezwe imbere uburyo bwo kwigisha hakoreshejwe ikoranabuhanga (Smart Classroom).

Byageze hagati Leta isanga intego yo kugura mudasobwa ibihubi 150 itazabigeraho kubera ingengo y’imari nke, irazigabanya bemeranya kujya bagura imashini ibihubi 40 ku mwaka.

Mu kwirinda ighombo gikabije, izo mashini zahawe bamwe mu bigaga muri kaminuza ndetse n’abantu ku giti cyabo bazishaka.

Bamwe mu bazihawe muri Kaminuza nyuma baje kumenyesha abadepite ko imashini bahawe zidakora neza ndetse ko hari n’izapfuye.

Ubwo yitabaga Komisiyo ishinzwe uburezi, Ikoranabuhanga, umuco n’urubyiruko muri uku kwezi, Minisitiri w’Ikonarabuhanga Nsengimana Jean Philbet, yavuze ko nta munyeshuri wahawe imashini atayikennye kandi ko babanzaga kubasobanurira ibijyanye n’ubushobozi bwazo.

Icyakora Minisitiri Nsengimana ntabwo yeruye ngo avuge niba abahawe mudasobwa zigapfa bazaguranirwa.

Kuri uyu wa Gatanu, Kaminuza y’u Rwanda ibinyujije kuri Twitter, yatangaje ko abanyeshuri bafite mudasobwa zifite ibibazokuzigeza kuri REB.

Itangazo rigira riti “Kaminuza y’u Rwanda inejejwe no gusaba abanyeshuri bafite mudasobwa za Positivo zifite ibibazo bya tekinike kuzijyana kuri REB kugira ngo bazibakorere bitarenze tariki 15 Ugushyingo 2017.”

Mudasobwa imwe mu zahawe abanyeshuri bo muri kaminuza yishyurwaga amafaranga asaga gato ibihumbi 240, akishyurwa mu byiciro; naho ushaka kuyishyurira rimwe agatanga asaga gato ibihumbi 210 Frw.

Abishyurirwa na Leta, ku nguzanyo bahabwa na REB hongeweho ayo kwishyura izo mashini.

Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 03/11/2017
  • Hashize 6 years