Abanyarwanda biciwe rwihishwa muri Uganda bigirwa ibanga rikomye
Undi munyarwanda w’inzirakarengane yiciwe muri Uganda, ariko abategetsi ba Uganda bahisemo guhisha icyo cyaha. Jean Claude Uwingabire, ufite imyaka 26, yishwe bunyamaswa mu Karere ka Rukiga ka Uganda, n’abagizi ba nabi. Amakuru atugeraho avuga ko uku kudashaka gukora iperereza kuri icyo cyaha ari ikimenyetso cy’uko abayobozi ba uganda bari inyuma yubwo bwicanyi bukomeje gukorerwa abanyarwanda.
Abaturanyi na se, wa nyakwigendera Sebastian Habimana, bavuga ko Uwingabire yishwe bunyamaswa ndetse umurambo we ujugunywa na polisi ya Uganda mu bitaro bya Kabale.
Kuva icyo gihe, nta kintu na kimwe abayobozi ba Uganda bamenyesheje ababyeyi cyangwa guverinoma y’u Rwanda.
Se wa Uwingabire yamenyesheje umuyobozi mukuru ushinzwe abinjira n’abasohoka ku mupaka wa Gatuna amakuru y’urupfu rw’umuhungu we ku buryo butunguranye, avuga ko Uwingabire yari amaze imyaka umunani atuye kandi akorera muri Uganda. Kandi mbere y’urupfu rwe, yavuganaga n’umuryango we buri gihe nta cyaha yigeze akora
Uyu musaza ariko ngo yatunguwe ubwo nimero ya terefone yumuhungu we yahamagaye akumva hari irindi jwi kurundi ruhande, ritangaza amakuru yurupfu rwumuhungu we.
Abatuye umudugudu wa Nyabubale bavuganye na se wa nyakwigendera bahamya imyitwarire ituje ya Uwingabire ndetse ko yubahaga buri wese ariko bababajwe n’uburyo uyu musore yishwe, Kandi ko nta yindi mpamvu, igaragara usibye kuba yari Umunyarwanda nkuko byagiye biba kubandi banyarwanda batuye muri Uganda bakomeje gutotezwa n’ Ubutegetsi bwa Museveni.
Iyicwa rya Uwingabire risa n’iyicwa ry’abandi banyarwanda benshi b’inzirakarengane, cyane cyane mu turere twa Kabale na Kisoro.
Abanyarwanda bicwa n’inzego z’umutekano za Leta, cyangwa udutsiko twahawe imbaraga n’ubutegetsi bwa Kampala bwo kwanga abenegihugu b’u Rwanda.
Hashize imyaka itari mike guverinoma ya Museveni iryamanye n’imitwe y’iterabwoba, cyane cyane RNC ya Kayumba Nyamwasa ifite intego yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, imwe mu ngamba zabo ni ugutoteza abenegihugu b’u Rwanda bafashwe uko bishakiye, harimo gufungwa iyicarubozo, no kwicwa.
Mu biganiro Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy’umubano mubi uri hagati y’u Rwanda na Uganda kigenda gifata indi ntera kuko ubu iki gihugu gisigaye gitwerera u Rwanda ibibazo rutanagizemo uruhare.
Ati “Ubu ikibazo cyose kibaye cyane cyane icy’umutekano cyo muri Uganda cyihariye bavuga ko kigomba kuba cyavuye mu Rwanda n’iyo bidafite ahantu bihuriye na busa, n’iyo bitarimo n’Umunyarwanda babisanzemo ariko igisobanuro cya buri kibazo cyose.”
“Buriya n’iyo haba habaye ikibazo cya COVID-19 nk’uko twese dufite icyo kibazo, Isi yose ifite ikibazo cya COVID-19, uzagira utya wumve Umuyobozi muri Uganda avuga ko ikibazo cya COVID-19 cyaturutse mu Rwanda cyangwa gitewe n’u Rwanda. Buri kibazo cyose n’ikidafitanye isano n’u Rwanda.”
Perezida Kagame yavuze ko ibi byaje byiyongera ku mubare munini w’Abanyarwanda bahohoterwa na Uganda bamwe muri bo bakajugunywa ku mupaka babaye intere. Uretse abahohoterwa hari n’Abanyarwanda bicwa, cyane ko imibare igaragaza ko kuva mu 2019 hamaze gupfa abagera kuri 18.
Yavuze ko kugeza ubu atarumva neza ikibazo Uganda ifite k’u Rwanda n’umurongo gikwiye guhabwa kugira ngo ibihugu byombi byongere kubana neza.
Ati “Ntabwo numva neza impamvu, no kugira ngo tubone uko tubikemura neza biracyagoye. Ikindi birazwi neza ko habaho abantu baba muri Uganda cyangwa banyura muri Uganda cyangwa bafashwa na Uganda kugirira nabi u Rwanda, murabizi hari n’abo dufite mu nkiko. Bamwe bakatiwe abandi bari mu nkiko bazakatirwa kubera imanza z’ibyo bagiyemo banyuze muri Uganda cyangwa bafashijwe na Uganda kudutera.”
“N’ubu hari ibindi birimo abantu bamwe muzi bari mu mahanga baba hanze muri Afurika y’Epfo no mu bihugu bindi bitandukanye bakorera muri Uganda ngo ibigamije mu gihe kizaza kugirira nabi u Rwanda.”
Muri Gicurasi 2021, itangazamakuru rya Uganda ryatangaje ko iki gihugu gifite umushinga wo kubaka umuhanda unyura muri Tanzania ukagera i Burundi unyuze ku gice cy’Amajyaruguru yabwo.
Amakuru avuga ko uwo muhanda uzaca Kitagate mu gace ka Isingiro ugakomeza Myotera-Mutukula n’i Karagwe.
Uzava aha ukomereza mu gice cya Ngara kiri mu Majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Tanzania, aho uzava ugana mu mupaka wa Kobero uhuza Tanzania n’u Burundi.
Ni umushinga uri mu rwego rwo guhima u Rwanda kubera ko ngo rwafunze umupaka wa Gatuna, wacagamo ibicuruzwa byavaga muri Uganda bigana mu Burundi.
Mu kiganiro, Perezida Kagame yagize icyo avuga kuri uyu muhanda, yemeza ko ugamije gushyira u Rwanda ku ruhande.
Ati “Ejo bundi mwanasoma no mu binyamateka mukabona ngo hari imihanda izava Uganda ikanyura Tanzania ikajya i Burundi, ubwo ikigamijwe ngo ni ukugira ngo u Rwanda mbese baruce iruhande, barutere ibibazo. Bimaze kuba byinshi cyane, bimaze kugira n’ingero zifatika nyinshi.”
Yavuze ko ibibazo by’u Rwanda na Uganda bidatanga icyizere cyo gukemuka vuba kuko bisa n’umurongo wa Politike Uganda yafashe, gusa yemeza ko u Rwanda rwahisemo inzira yo kubaka ubushobozi bwo kwirinda.
Ati “Bisa n’ibitagabanuka, bisa n’aho ari umurongo wa politike uriho watanzwe ko ariko bigomba kugenda. Icyo twahisemo twebwe ni ukubireka uko bimeze, tukabirekera ba nyirabyo ngo babikemure. Twe icyo twakoze ni ukutagirira nabi Abanya-Uganda cyangwa abanyamahanga abo aribo bose ngo kubera ko igihugu cyabo cyatugiriye nabi cyangwa cyagiriye nabi Abanyarwanda.”
“Icya kabiri ni ukubaka ubushobozi bwo kwirinda kugira ngo ibikomoka aho ngaho bitazagera ubwo bitugirira nabi. Icya gatatu ni ugukomeza kubwira ababikora tubabaza tuti ariko ibi ni iki, murabikorera iki ? Dushakisha uko wenda amaherezo bizarangira ariko uko birangira bizaturuka kubabikora cyangwa ababigena hanze y’Igihugu cyacu aho nta bushobozi tuhafite ba nyirabyo nibo bazahitamo icyo bakora.”
Umubano mubi hagati y’u Rwanda na Uganda watangiye kuzamuka mu 2017, aho Abanyarwanda batangiye kujya batabwa muri yombi bagafungirwa mu nzu z’ibanga z’inzego zishinzwe ubutasi mu gisirikare, bagakubitwa bitwa intasi, abadapfuye bakoherezwa mu Rwanda ari intere.
Ibihugu birimo RDC na Angola byagerageje ubuhuza ariko Uganda ntiyigeze ishyira mu bikorwa amasezerano ibihugu byombi byasinye agamije guhagarika ibibangamira umutekano w’u Rwanda.
Inkuru ya Nshimiyimana Emmanuel/MUHABURA.RW