Abanyarwanda batuye mu Bubiligi bateguye igikorwa cy’umuganda n’umuganura ahazamurikwa ibyo bamaze kugeraho

  • admin
  • 02/08/2019
  • Hashize 5 years

Mu rwego rwo kwihesha agaciro nk’Abanyarwanda nk’uko babitozwa n’umukuru w’igihugu nyakubahwa Perezida Paul Kagame,Abanyarwanda baba mu gihugu cy’u Bubiligi bateguye igikorwa cy’umuganda kizahurizwa hamwe n’umuganura.

Ibi bikorwa ngaruka mwaka bizahurizwa hamwe biteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Kanama 2019 muri West Flanders mu mujyi wa Brugge mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’igihugu cy’u Bubiligi.

Igikorwa cy’umuganda ni igikorwa gikunze gukorwa buri wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi mu Rwanda,ariko nk’abanyarwanda baba mu Bubiligi nabo bahisemo kugera ikirenge mu cya bagenzi babo bari mu Rwanda.

Umuyobozi w’Abanyarwanda baba mu Bubiligi Yvette Umutangana avuga ko ibi bikorwa babitegura mu rwego rwo kugaragaza agaciro bihesha nk’abanyarwanda aho bari hose nk’uko umukuru w’igihugu adahwema kubishishikariza abanyarwanda.

Umutangana arasaba Abanyarwanda bose kuzitabira iki gikorwa ari benshi.

Ati”Turabahamagara kugirango muzaze muri benshi muri iki gikorwa cy’umuganda cyerekana agaciro twiha nk’abanyarwanda mu gihugu dutuyemo.”

Akomeza avuga ko kuri uwo munsi kandi hazaba n’igikorwa cyo kwizihiza umunsi w’umuganura nk’umuco w’abanyarwanda,aho bazagaragaza ibimaze kugerwaho n’abantu batandukanye mu rwego rwo kwiteza imbere.

Ati“Umuganura nawo muzaze tuganure turi benshi.Twishimire ibikorwa tumaze kwigezaho.Hari benshi bafite ibikorwa bigejejeho,hari benshi bikorera ku giti cyabo.Muzaze muri benshi twishimire ibyo byose”.

Muri iki gikorwa kandi bazaba bafite n’abashyitsi bazaturuka mu Rwanda baje kwifatanya nabo aribo itsinda ry’abakozi ba Equity Bank aho iyi banki izaba igiyeyo kubasobanurira uburyo bushoboka bwose bwo kwiteza imbere mu gihugu cyabo cy’u Rwanda.

PNG - 188.2 kb
Umuyobozi w’Abanyarwanda batuye mu Bubiligi Yvette Umutangana avuga ko ibyo byose ari ibikorwa byerekana agaciro k’Abanyarwa
PNG - 302.3 kb
Muri iki bikorwa bazagaragaza ibyo bamaze kugeraho mu rwego rwo kwiteza imbere



Uwineza Sylvie Belgium/ MUHABURA.RW

  • admin
  • 02/08/2019
  • Hashize 5 years