Abanyarwanda baturiye umupaka w’u Burundi basabwe kwirinda kujya muri icyo gihugu

  • admin
  • 21/03/2019
  • Hashize 5 years

Abaturage baturiye umupaka ugabanya u Rwanda n’u Burundi basabwe kwirinda ibyatuma berekeza mu gihugu cy’u Burundi ku mpamvu bavuze ko ari iz’imibanire itari myiza hagati y’impande zombi.

Ibi ni ibyatangajwe n’umuyobozi w’ingabo mu mujyi wa Kigali n’intara y’iburasirazuba bw’igihugu Gen Mubarak Muganga mu nama idasanzwe yari yitabiriwe n’abayobozi b’intara ndetse n’abaturage b’akarere ka Bugesera gahana umupaka n’u Burundi.

Yasabye abaturage kwitondera imibanire bari bafitanye n’Abarundi, avuga ko iki gihugu kitabaniye neza u Rwanda.

Hashize imyaka 3 umubano utari mwiza hagati y’ibihugu byombi, ariko abaturiye umupaka bari bakigerageza mu buryo bugoranye kugenderana n’Abarundi begereye umupaka.

Uretse guhahiranirana, mu byahuzaga abaturiye imipaka ku mpande zombi hari n’abari barashakanye bahuje imiryango ku mpande zombi, aba akaba ari bo General Muganga yasabye kwitwararika.

Kwirinda ishyamba rya Gako cyangwa ukaraswa

Kugira ngo iki cyemezo cyubahirizwe General Muganga avuga ko abatuye aka gace bagomba kwirinda kwegera ishyamba rya Gako ririmo ikigo cya gisirikare rikora ku mupaka ibihugu byombi bisangiye.

Gen. Maj. Mubarak yavuze ko hari abinjiramo bagiye guhiga inyamanswa zirimo isha n’inkwavu, bageramo bagashaka gusagarira abasirikare, ababwira uwuzongera gufatirwa muri iri shyamba azaraswa, asaba abaturage bose kutazatungurwa bibaye .

Ati “Kuri ubu dufite abasirikare babiri bakirwariye i Kanombe baherutse gutemwa n’abaturage ubwo babasangaga muri iri shyamba baje guhiga, murumva ko rero hari abatangiye kurengera.”

Aya mabwiriza aje nyuma y’ikindi cyemezo gisa nayo aho u Rwanda rwasabye abaturage kwirinda kwerekeza mu gihugu cya Uganda ku mpamvu zavuzwe ko ari iz’umutekano wabo.

Ikigo cya Gisirikare cya Gako giherereye mu ishyamba ryo mu Mirenge ya Rweru, Rilima, Gashora, Mayange, Kamabuye na Ngeruka.


Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, nawe yari mu bashyitsi bakuru bari bitabiriye iyo nama

MUHABURA.RW

  • admin
  • 21/03/2019
  • Hashize 5 years