Abanyarwanda bari barafatiwe i Goma barekuwe

  • admin
  • 18/02/2017
  • Hashize 7 years

Abantu 17 bikekwa ko ari Abanyarwanda bafatiwe i Goma mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 7 Gashyantare, 2017 bakekwaho gutunga amakarita y’itora yo muri icyo gihugu, barekuwe ku wa 16 z’uku kwezi.

Ibiro bikuru bishinzwe abinjira n’abasohoka byari byabataye muri yombi, bibashinja kuba bariyandikishije muri Congo.

Radio Okapi dukesha iyi nkuru ivuga ko ubushinjacyaha bwa Goma bwategetse irekurwa ryabo, butangaza ko abo 17 bose ari abaturage ba Congo ahubwo bibera mu Rwanda.

Ubushinjacyaha buvuga ko bwasabye komisiyo y’igihugu y’amatora gutanga ibisobanuro ku byangombwa yashingiyeho iha abo bantu amakarita y’itora.

Komisiyo y’igihugu yagaragaje amakarita yabo batoreyeho mu 2010-2011, ubushinjacyaha buvuga ko icyo ari ikimenyetso simusiga kigaragaza ko abo bantu n’ubusanzwe basanzwe batora kandi banditse.

Iki kinyamakuru kivuga ko hari hafashwe 21, babiri baratoroka, abandi 19 baguma mu maboko y’inzego z’iperereza z’igisirikare cya Congo.

Mu gace ka Nyiragongo muri kilometero 10 uturutse i Goma, Sosiyete Sivile yaho yatangaje ko yashyikirije abandi Banyarwanda bane inzego z’umutekano, bafashwe bagerageza kwiyandikisha kuri lisiti y’itora.


Abantu 17 bikekwa ko ari Abanyarwanda bafatiwe i Goma mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 7 Gashyantare, 2017 bakekwaho gutunga amakarita y’itora yo muri icyo gihugu, barekuwe ku wa 16 z’uku kwezi.

Yandwitswe na ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 18/02/2017
  • Hashize 7 years