Abanyarwanda bajya muri Indoneziya bakuriweho kwishyura VISA
- 07/06/2016
- Hashize 9 years
Guverinoma ya Indoniziya yakuyeho ikiguzi cy’uruhushya rwo kwinjira muri iki gihugu (VISA) ku banyarwanda batembera muri iki gihugu mu gihe kitarenze iminsi 30.
Abanyarwanda bafite passport bemerewe gutembera cyangwa se gukorera ibindi bikorwa bitandukanye mu gihugu cya Indoneziya batishyuzwa Visa ariko bakamara igihe kitarenze iminsi 30. Ibi bivuze ko uzajya arenza iminsi 30 azajya yishyura Visa nkuko bisanzwe. Ibi bireba abanyarwanda bose bakoresha pasiporo zisanzwe, iz’akazi ndetse n’iz’abanyacyubahiro. N’ubwo abanyarwanda bajya muri Indonesiya bakomorewe kwishyura Visa umuvugizi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka Yves Butera yatangarije itangazamakuru ko basabwa kunyura ku mipaka yemewe n’amategeko. Yagize ati: “Kugira ngo umuntu ntiyishyuzwe Visa hari urutonde rw’imipaka muri Indoneziya agomba gucaho, hari urutinde rw’ibibuga 29, ibyambu byo ku mazi 88 n’imipaka yo ku butaka, urumva ni ahantu henshi (…)”
Gukuraho ikiguzi cya Visa ku banyarwanda bashaka kujya muri Indoneziya ni imwe mu mpamvu ikomeye ishobora gutuma abanyarwanda benshi bitabira kujya muri iki gihugu haba mu buryo bwo gutembera, gukora ubucuruzi, ndetse n’ibikorwa bitandukanye bahakenera. U Rwanda ruri ku rutonde rw’ibihugu 169 Indoneziya yakuriyeho amafaranga ya Visa.
Politiki ya Visa ya Indoniziya igaragaza ko abava muri ibi bihugu bose bagomba kuba bafite pasiporo isigaje nibura amezi atandatu ngo irangize igihe cyayo.
Iki gihugu kandi kinabasaba kugaragaza inyandiko za ngombwa zigaragaza ko bashobora kwitunga nta mbogamizi.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw