Abanyarwanda bafite amahitamo yabo ku buryo ntawugomba kubahitiramo -Perezida Kagame

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 08/04/2024
  • Hashize 3 weeks
Image

Perezida Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda bafite amahitamo yabo ku buryo ntawugomba kubahitiramo uko babaho, bityo ko ntawabahagarikira ubuzima.Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye byaba ibyo mu Rwanda, ibyo mu Karere n’ibyo mu mahanga, yavuze ko Abanyarwanda bafite amahitamo yabo ntawukwiye kuba abahitiramo.

Ubwo yari abajijwe niba abarokotse Jenoside hari icyizere bafite cyo kubona ubutabera mu gihe hakiri abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakidegembya.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibyo bibazo byasubijwe kenshi mu bihe bishize. Hakaba hakiri ibihugu byinangiye gutanga ubutabera ku bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bari muri ibyo bihugu bakidegembya, ariko kandi ko bitahagarika ubuzima bw’Abanyarwanda.

Yagize ati: “Hari abakoze Jenoside barahari, dufite ibiganiro twagiranye n’ababacumbikiye, ibihugu bibacumbikiye, twagiranye ibiganiro, twabivuganyeho hashize imyaka, hari ibyatanze umusaruro ariko hari n’abatabikora, ariko abo batabikora ntibashobora kuduhagarikira ubuzima.”

Ku kibazo kirebana n’uburyo Umuryango Mpuzamahanga witwaye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasubije ko u Rwanda rwakoze byinshi kandi ku bijyanye n’ibyo uwo muryango wari ufite gukora havuyemo amasomo.

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda ari bo bakwiye kwitiyaho ubwabo, umuryango mpuzamahanga nubwo wakora ibintu bitanoze, uko ni ko kuri ariko ari amahitamo yabo.

Yagize ati: “Ku Rwanda rwageze kuri byinshi kandi   rukomeza kubazwa ibibazo biri inyuma iyo, Umuryango Mpuzamahanga wari ufite inshingano, ariko twe dukuramo amasomo, uburyo twicunga ubwacu n’ibyacu, bahagarike kudushinja ko dufite uruhare muri Jenoside, be kudutoneka, batureke dufite amahitamo yacu.

Tuzakomeza kureba ku ruhande rwacu, icyakorwa ku bwacu aho kugira ngo uwo muryango ube wakaza ibyo bibazo cyangwa se ube ufite uruhare mu mvano z’ibyo bibazo. Ntibagombye kudushinja, cyangwa kudutunga urutoki muri ibyo bibazo.”

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 08/04/2024
  • Hashize 3 weeks