Abanyarwanda babiri bari mu bufaransa bahamwe no gukora Jenoside bakatirwa gufungwa burundu

  • admin
  • 07/07/2016
  • Hashize 8 years

Urukiko rw’u Bufaransa rwakatiye Octavien Ngenzi na Tito Barahira gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ubwicanyi bakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Tito Barahira, w’imyaka 65 na Octavien Ngenzi w’imyaka 58 basimburanye kuyobora komini ya Kabarondo, bahamijwe by’umwihariko uruhare mu bwicanyi bw’Abatutsi bari bahungiye kuri kiliziya ya Kabarondo, ku itariki ya 13 Mata 1994. Octavien Ngenzi na Tito Barahira basimburanye ku buyobozi bw’umujyi wa Kabarondo hagati ya 1977 na 1994. Ngenzi yafatiwe mu birwa bya Mayotte mu 2004 ashaka ubuhungiro akoresheje impapuro mpimbano mu gihe Tito Barahira yafatiwe i Toulouse mu Bufaransa aho yari atuye muri Mata 2013.

Muri 2014, urukiko rwo mu Bufaransa rwakatiye Pascal Simbikangwa, nawe wahamwe n’uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, gufungwa imyaka 25. Kuri ubu ibirego bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bibarirwa muri 30 bitegerejwe kuburanishwa mu Bufaransa. Mu muhango wo Kwibuka wabaye ku nshuro ya 22, abarokotse Jenoside bo mu karere ka Kayonza bifuje ko aba bagabo babiri baza kuburanishirizwa aho bakoze ibyaha kubera ubukana bw’ubugizi bwa nabi babaziho. Abarokotse Jenoside i Kabarondo bavuga ko n’ubwo Barahira atari akiri ku buyobozi bwa komini Kabarondo mu gihe cya Jenoside, ariko yagize uruhare mu bwicanyi bwahakorewe kuko yagenzuraga za bariyeri ndetse akaba ngo yarahaye abaturage urugero rwo kwica.

Umwe mu barokotse Jenoside i Kabarondo yagize ati:“Abantu bari bahungiye kuri kiliziYa barabizi kuko twaramwiboneye, baraje batubwira ko bashaka kudukoresha inama icyo gihe uwari padiri ni Incimatata, twarasohotse dusanga hanze abantu batugose nibwo baduteyemo gerenade abantu basubira mu kiliziya biruka. Hanze aho Barahira yari ahahagaze ari kumwe n’izindi nterahamwe, nyuma baje kumena umuryango wa kiriziya kuko abantu bari basubiyemo barakinga, nibwo bishe abantu cyane hanyuma abari bagiye basigara basohoka akabasubizamo cyane cyane ab’iwabo i Cyinzovu yari azi.

Aha navuga umukecuru Mukarugira Yozafina nawe yiciwe mu kiliziya, kuri za bariyeri yabaga ahari Barahira yaraje birukankana uwitwa Francois aguye hasi yamuteye inkota, aravuga ngo abaturage mbahaye urugero.” Aba barokotse Jenoside kandi bemeza ko Octavien Ngenzi wayoboraga komini Kabarondo mu gihe cya Jenoside nawe akwiye kuryozwa ubuzima bw’abatutsi biciwe kuri kiliziya ya Kabarondo kuwa 13 mata 1994, kuko ngo ari nawe waje arangaje imbere abasirikare bishe abari bahahungiye, bari bagerageje kwirwanaho bakoresheje amabuye.

Umwe muri aba barokotse Jenoside yagize ati:“Ngenzi nawe yagize uruhare kuko n’aho ku kiliziya yari ahari abari basigaye bihishe yazanye n’abasirikare babajyana mu modoka bajya kubicira i Kibungo ahari komini birenga.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 07/07/2016
  • Hashize 8 years