Abanyarwanda baba mu Bushinwa bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi [ AMAFOTO]

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 08/04/2024
  • Hashize 3 weeks
Image

Abanyarwanda baba mu Bushinwa bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gikorwa cyitabiriwe na ba ambasaderi barenga 50 bahagarariye ibihugu byabo mu Bushinwa bari kumwe n’abo mu miryango yabo n’izindi nshuti z’u Rwanda.

Ambasaderi James Kimonyo uhagarariye u Rwanda mu Bushinwa yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi itabaye ku bw’impanuka, ahubwo ko yateguwe n’ubutegetsi bubi bwariho icyo gihe ndetse bukanayishyira mu bikorwa Isi yose ireba.

Agaragaza ko ubwitange bw’ingabo za RPA ziyobowe na Perezida Paul Kagame zabashije guhagarika iyi Jenoside, ndetse zongera gusana igihugu bishingiye ku buyobozi bwahisemo gushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda bukaba bumaze kugeza igihugu ku bumwe butajegajega ndetse n’ubudaheranwa.

Ambasaderi Kimonyo yasabye Umuryango Mpuzamahanga guhaguruka ukarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, imvugo z’urwango n’ibindi bikorwa bikigaragara hirya no hino ku Isi no gushyira hamwe mu gushyikiriza ubutabera abakurikiranywe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 08/04/2024
  • Hashize 3 weeks