Abanyarwanda 5 bakunzwe n’ abakobwa ku buryo bibagora guhisha urukundo babakunda bakarira

  • admin
  • 26/03/2018
  • Hashize 7 years
Image

Mu Rwanda havuzwe amakuru atandukanye agaragaza bamwe mu bakobwa bananiwe kwakira amarangamutima yabo kubera urukundo bakunda bamwe mu byamamare by’abanyarwanda bikarangira barize imbere y’ imbaga y’ abantu kubera kubakunda cyane.

Urutonde rw’ abanyarwanda bakunzwe n’ abakobwa ku buryo bibagora guhisha amarangamutima yabo igihe bababonye turasangamo:

5.Niyibikora Safi Madiba icyamamare muri muzika



Uyu niwe mukobwa waririye Safi Madiba ashirwa amuryamye kubibero


Mu gitaramo cyabaye taliki ya 23 i Musanze cyo kumurika abahanzi bagize The Mane Label umukobwa yasabye Safi Madiba ko yamuhobera ndetse akamuha umwanya akamuryamaho , ibi Safi yarabikoze nkuko yabimusabye kugera ubwo uyu mukobwa wari wahogoye kubera urukundo amukunda atoye agatege nyuma akamushimira kubwo kumuha umwanya.

4.Yannick mukunzi Umukinnyi wa Rayon Sport



Uyu mukobwa yariraga avuga ko ashaka Yanick birangira amubonye ariko bakimara guhoberana umukobwa yahise agwa igihumure

Taliki ya 6 Werurwe nibwo umukobwa ukunda umukinnyi w’ umupira w’amaguru Yannick Mukunzi yarize arahogora ndetse akagwa igihumure ashaka ko uyu musore amusuhuza , inzozi ze zabaye impamo kuko Yannick yasubiye inyuma amugwa mu gituza gusa kubera igihe yarafite yamusize aho gusa umukobwa yakomeje avugako atamuhobeye gusa ikiza cyabayeho nuko uyu mukobwa yaje kongera gutora agatege asubira mu rugo mu gihe bamwe batangaza ko uyu mukobwa afite ikibazo.

3.Ngabo Medal uzwi nka Meddy icyamamare muri muzika



Uyu yarize ashaka Meddy kubera urukundo amufitiye
Undi nawe yararize ashirwa ahoboye Meddy

Taliki ya 9 Ukwakira 2017 ubwo Meddy yitabiraga ibitaramo cyo kuzenguruka tumwe mu turere yamamaza imwe kampanyi ikomeye ya hano mu Rwanda ,yahobeye umukobwa wafashwe n’ihungabana ajyanwa kwitabwaho n’abatabara imbabare. Nyuma uyu mukobwa yongeye kugarurwa yahogoye mbere y’uko Meddy ataha, ariko bitewe n’umubyigano w’abandi bafana waharangwaga ku modoka hafashwe icyemezo cy’uko abafashwe n’ihungabana bajyanwa kwa muganga akabasangayo n’ubwo byaje kurangira uyu amuhobeye umwanya munini kugeza ubwo agaruye intege icyemezo cyo kumujyana mu bitaro kirahagarikwa ,umukobwa asubira mu rugo .

2.Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben icyamamare muri muzika



Uyu yarize igihe The Ben yazaga mu Rwanda

Kuwa gatanu tariki ya 18 Kanama 2017, mu gitaramo kiswe “Intsinzi Concert” yaririmbyemo, umukobwa wari witabiriye icyo gitaramo yamubonye akagwa igihumure agakira ari uko abonanye na we. Kugera magingo aya The Ben inkumi 3 zasutse amarira kubera we .

1.Perezida wa Repubulika Paul Kagame




Uyu yarize igihe Nyakubahwa Perezida Kagame yiyamamazaga

Taliki ya 26 Nyakanga 2017 ubwo Paul Kagame yari mu gikorwa cyo kwiyamamariza mu Karere ka Rubavu, nibwo havuzwe inkuru y’umukobwa witwa Uwimana yarijijwe no kubona Perezida Paul Kagame nyuma amafoto atangira gusakara hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 26/03/2018
  • Hashize 7 years