Abanyarwanda 43 bagejejwe ku mupaka wa Kagitumba birukanwe muri Uganda

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 18/11/2021
  • Hashize 3 years
Image

Ku mugoroba wo kuwa Gatatu, abanyarwanda 43 bakiriwe ku mupaka wa Kagitumba mu karere ka Nyagatare aho bagejejwe birukanywe mu gihugu cya Uganda. 

Ni abagabo 25, abagore 7 n’abana 11 bakaba bari bafungiye muri gereza zitandukanye zo mu gihugu cya Uganda.

Bamwe muri aba banyarwanda bavuga ko bafashwe bakuwe mu modoka zari zibazanye mu Rwanda, ariko bafungwa ngo bazizwaga ko nta byangombwa bya Uganda bafite.

Bavuze ko aho bari bafungiwe imfungwa zindi z’Abagande zabakaga amafaranga, abatayatanze bagakorerwa iyicarubozo. 

Bakigera mu Rwanda uko ari 43 bapimwe icyorezo cya Covid 19 gusa ntacyo basanganwe, bakaba bishimiye ko bongeye kugera no kwakirwa iwabo mu Rwanda.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 18/11/2021
  • Hashize 3 years