Abanyamakuru babiri ba Radio na TV 10 bazwi cyane mu mikino basezerewe ku kazi kabo

  • admin
  • 07/05/2019
  • Hashize 5 years

Abanyamakuru babiri bari bamenyerewe mu biganiro by’imikino kuri Radio na TV 10, Kayishema Thierry ‘Tity’ na Rigoga Ruth, basezerewe muri iki kigo ku mpamvu bivugwa ko ari uko bagiye gukora ikizamini cy’akazi mu kindi kigo cy’itangazamakuru.

Aba banyamakuru bari mu bakunzwe mu bijyanye n’imikino, bashyikirijwe amabaruwa abasezerera mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.

Ubuyobozi bwa Radio/TV 10 buvuga ko impamvu z’uku gutandukana bwifuje ko zaguma hagati y’impande zombi, kereka ba nyirubwite aribo babyifuje kuko iyo habayeho gutandukana hari n’amabaruwa abigenga.

Amakuru avuga ko icyatumye aba banyamakuru ari uko bagiye gukora ikizamini cy’akazi mu kigo cy’igihugu cy’Itangazamakuru, RBA.

Ati “Ni byo, bamaze kudusezerera. Nta kindi ni biriya wabonye, ni uko twakoze ikizamini cy’akazi muri RBA.”

Kayishema akundwa n’abatari bake ku busesenguzi bw’umukino w’amagare na Rigoga Ruth, akaba umwe mu banyamakuru b’abagore b’abahanga mu Rwanda. Bari bamenyerewe mu biganiro birimo 10 Sports kuri Radio 10 ndetse na Zoom Sports kuri TV 10.

Kayishema Thierry ‘Tity’ wari umenyerewe cyane mu makuru y’imikino kuri Radio/TV 10
Rigoga Ruth nawe yakoraga kuri Radio/TV 10 mu gice cy’amakuru y’imikino
Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 07/05/2019
  • Hashize 5 years