Abanyafurika n’abayobozi bakomeye ku isi batangiye kugaragaza uburyo biteze byinshi kuri Perezida Kagame

  • admin
  • 27/01/2018
  • Hashize 6 years

Hari Abanyafurika n’abayobozi bakomeye ku isi batangiye kugaragaza uburyo biteze byinshi kuri Perezida Paul Kagame uzatangira kuyobora Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe (AU) ku mugaragaro.

Tariki 29 Mutarama I Addis Abeba muri Ethiopia hateganyijwe inama rusange ya 30 ya AU, ari nayo Perezida Kagame azatangiriramo kuyobora uyu muryango ku mugaragaro mu gihe cy’umwaka. Azaba asiimbuye kuri uyu mwanya Perezida wa Guinea Alpha Condé.

Ukujya kwa Perezida Kagame ku buyobozi bwa AU, bwatumye hirya no hino hatangira ibikorwa byo kumuha ikaze. Urugero ni imwe mu mipira n’ibyapa byatangiye gukwirakwizwa n’urubyiruko rwo muri Cameroun.

Bifite ubutumwa buriho ifoto ye, bugira buti “Paul Kagame hamwe na Afurika izira ruswa”.

Perezida Kagame ni nawe wari uyoboye komisiyo ya AU yari ishinzwe gukora amavugurura muri uyu muryango, aho amwe muri yo agamije gutuma idategereza inkunga z’amahanga yatangiye gushyirwa mu buryo.


US President Donald J Trump says President Paul Kagame is “a friend”

U Rwanda ni kimwe mu bihugu birangwamo ruswa iri hasi ugereranyije n’ahandi ku isi, nk’uko raporo mpuzamahanga zitandukanye zibigaragaza.

Ibi bituruka kuri politiki na gahunda zihamye, Perezida Kagame yashyizeho zigamije guhashya ruswa no kutababarira uwo yagaragayeho.

Ibyo byatumye bamwe mu bayifatiwemo bayitanga cyangwa bayaka, harimo n’abayobozi, baragiye bagezwa imbere y’ubutabera.

By’umwihariko, u Rwanda rwashyizeho urwego rw’Umuvunyi rushinzwe gukurikirana no guhangana na ruswa, urwego utasanga ahenshi ku isi.


Perezida w’Amerika Donald Trump ni umwe mu bifurije ishya n’ihirwe Perezida Kagame mu mirimo ye mishya

Perezida w’Amerika Donald Trump ni umwe mu bifurije ishya n’ihirwe Perezida Kagame mu mirimo ye mishya. Mu itangazo ibiro bye byashyize ahagaragara, yashimye imirimo irimo gukorerwa mu buyobozi bwa AU by’umwihariko Perezida Kagame na Alpha Condé asimbuye.

Nubwo azatangira imirimo ye kwa Mbere, ariko Perezida yatangiye kwakira abayobozi benshi baganira ku bijyanye n’imirimo ye mishya. Bamwe amaze iminsi abakirira mu biro bye, mu gihe abandi bagiye bahurira mu nama yigaga ku bukungu bw’isi yari iteraniye i Davos.


Perezida wa Repubulika Paul Kagame muri iki gitondo yaganiriye n’uwhoze ari Perezida wa Nigeria Olusegun Obasanjo addis ababa muri Ethiopi

He told his US counterpart that he looks forward to working with United States at the level of the African Union.
Yanditswe na Chief editor

  • admin
  • 27/01/2018
  • Hashize 6 years