Abanyafurika bakwiye kwikemurira ibibazo byabo- Perezida Kagame

  • admin
  • 14/06/2019
  • Hashize 5 years
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yibukije abanyafurika ko aribo ubwabo bakwiye kwikemurira ibibazo byabo. Ibi yabitangarije kuri uyu wa gatanu mu nama mpuzamahanga yamuhuje n’abanyamuryango 200 ba Eisenhower fellows baturutse mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino Ku isi.

Atangiza iyo nama Perezida Kagame yavuze iyo urebye Afurika n’ubukungu ifite ,abantu bakwibaza impamvu hari ibihugu bitandukanye byari mu rwego rumwe na byinshi mu bihugu bya Afurika mu myaka 40-50 ishize, ariko ubu bibikubye inshuro 100, abantu bakwiye kwibaza ngo byapfiriye.

Perezida Kagame yanagarutse kuri raporo z’umuryango ushinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu zinenga u Rwanda avuga ko bagomba kumenya ko abanyafurika nabo ari abantu kandi bazi ibyo bakora n’uko bakwita Ku mibreho myiza yabo.

“Bagomba kumva ko natwe turi abantu nkabo ,tuzi ibyo dukora n’uko twita Ku mibereho myiza yacu. Hashize igihe kinini twinubira ibyo babwira Afurika, ibyo tugomba gukora kugeza Ku rwego bumva ko aribo bumva neza ibyo dukeneye kuruta uko twe tubyumva.”

Perezida Kagame yasoje avuga ko Abanyafurika tudakwiriye guhora tubwirwa ibyo tugomba gukora ubuziraherezo ko dukwiriye kubigira inshingano zacu , Ati: Ntitwemera y’uko twahora tubwirwa ibyo tugomba n’ibyo tutagomba gukora ubuziraherezo. Gukomeza unyigisha icyo nkwiriye gukora nta gihe ugomba kumpera uburenganzira ngo mfate inshingano!”

Ibihugu binyamuryango bya EF Fellows byo ku isi hose n’ibyo mu karere bihuriye hamwe hagamijwe gusuzumira hamwe ibibazo byugarije isi hifashishijwe ibikorwa byagezweho muri Dubai, Beijing, Dublin, Santiago, Malaga na London. U Rwanda rukaba arirwo rwa mbere rwakiriye inama ya Eisenhower Fellowships mu karere ka Afurika.

Umuryango Eisenhower Fellowship watangijwe na D. Eisenhower,Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika wa 34 ahagana mu 1953. Uyu muryango ukaba ufasha abayobozi bo hirya no hino ku isi kwisuzuma batekereza birenze imipaka yabo arinako bakangurira abavuye mu murongo mwiza kugaragaza impano zabo hagamijwe guhindura isi nziza.

Yanditswe na Jean Damascene Nsengiyumva

  • admin
  • 14/06/2019
  • Hashize 5 years