Abanya-Somalia bashimye uko u Rwanda rumaze guteza imbere ikoranabuhanga
Abanya-Somalia baravuga ko kwigira ku Rwanda uburyo rwateje imbere ikoranabuhanga muri serivisi zitandukanye, ari amahitamo meza mu iterambere ry’igihugu cyabo.
Itsinda ry’abanya Somalia 11 baturutse muri Minisiteri y’itumanaho n’ikoranabuhanga na Minisiteri ishinzwe igenamigambi n’ishoramari bari mu Rwanda mu rugendo shuri, rugamije kureba ibikorwa by’ikoranabuhanga bigira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Umujyanama mu biro bya Minisitiri muri Minisiteri y’itumanaho n’ikoranabuhanga, Abdiaziz Mohamed Shire avuga ko uru rugendo ari ingirakamaro.
“Turi hano mu rwego rwo kureba ibyiza byagezweho mu rwego rw’ikoranabuhanga kugira ngo twigire kuri ubwo bunararibonye, tuzasura inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’ikoranabuhanga kugira ngo tugire ibyo dusangira.”
Umuyobozi ushinzwe imari mu kigo gishinzwe kumenyekanisha udushya n’ibisubizo u Rwanda rwishatsemo”Rwanda Cooperation Initiative” Makuza Freddy avuga ko uru rugendo rw’abanya Somalia rufite inyungu ku mpande zombi.
Ikigo cy’Abayapani gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga cyagize uruhare mu gutegura uru rugendo rushuri rw’Abanya Somalia mu Rwanda kubera ibyo u Rwanda rumaze kugeraho, muri uru rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga.
70% by’Abanya Somalia ni urubyiruko, abari muri uru rugendo bavuga ko gushyira imbaraga mu guteza imbere uru rwego rw’ikoranabuhanga ari amahitamo meza.